Senderi Hit Yatangiriye Ibitaramo bidasanzwe i Ngoma(AMAFOTO)

Umwanditsi ni Mporebuke Noel

May 31, 2026 - 13:26
 0
Senderi Hit Yatangiriye Ibitaramo bidasanzwe i Ngoma(AMAFOTO)

Umuhanzi Senderi International Hit yatangije ku mugaragaro ibitaramo bye byo kwizihiza imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye, binyuze mu gikorwa yise “Munyarwanda Ishimire Ibyagezweho mu Rugendo rwo Kwibohora 32.”

Iki gitaramo cya mbere cyabereye mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Jarama, aho abaturage ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye iki gikorwa cyaranzwe n’indirimbo, ubusabane ndetse no kwishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 32 ishize.

Senderi yavuze ko intego y’ibi bitaramo ari ugukangurira Abanyarwanda kuzirikana no kwishimira ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka igihugu nyuma yo Kwibohora, birimo umutekano, iterambere ry’ibikorwa remezo, uburezi, ubuvuzi n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu ijoro ryabereye i Jarama, abaturage bishimiye ibitaramo bya Senderi ndetse banaririmbana na we indirimbo zigaruka ku bumwe, ubwitange n’urukundo rw’igihugu. Abitabiriye bagaragaje ko bishimiye kubona umuhanzi wegereye abaturage akabagezaho ubutumwa bubashishikariza gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Nyuma ya Ngoma, Senderi azakomereza uru rugendo mu tundi turere dutandukanye tw’igihugu harimo Nyagatare ku wa 03 Kamena 2026, Gicumbi ku wa 06 Kamena, Burera ku wa 10 Kamena, Musanze ku wa 13 Kamena, Bugesera ku wa 17 Kamena, Kirehe ku wa 20 Kamena, Nyarugenge ku wa 24 Kamena, Kicukiro ku wa 27 Kamena ndetse asoze uru rugendo mu Karere ka Gasabo ku wa 01 Nyakanga 2026.

Uyu muhanzi yavuze ko yiteguye kuzenguruka igihugu cyose ageza ubutumwa bwo kwishimira ibyagezweho mu rugendo rwo Kwibohora, ashimangira ko buri Munyarwanda akwiye kugira ishema ry’ibyiza igihugu kimaze kugeraho no gukomeza kubirinda no kubisigasira.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0