Itorero Inkuru nziza rirakataje mu Iterambere n'Iyogezabutumwa riboneye
Ubuyobozi bukuru bw'Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, buvuga ko bakomeje kugera kuri byinshi bigamije ahanini kuzamura no guteza imbere Itorero, baharanira Iteka Inyungu z'Umukristo bahagarariye, haba mu bikorwa by’Iterambere rusange n’Imibereho myiza, hibandwa mu kubaka Ibikorwaremezo nk’ Amashuri, Amavuriro, Ibitaro n’ibindi.
Ubuyobozi buvuga ko ku bigendanye n’Ivugabutumwa, ko hari kuvugururwa Insengero zitari zujuje ibisabwa, kugira ngo Abakristo barusheho kujya bateranira ahantu hasa neza kandi hujuje ibisabwa.
Ni mu kiganiro kigufi umwe mu bayobozi b’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda yagiranye n’Ikinyamakuru Igisabo, avuga ko mu myaka irenga 60 Itorero Inkuru Nziza rimaze rigeze mu Rwanda, hari byinshi byo kwishimira na buri wese nk’uko byavuzwe haruguru.
Avuga ko ubuyobozi bukuru bw’Itorero bukomeje gushimangira ibyiza byose byagezweho ari nako hategurwa Imishinga migari, igamije ahanini gukomeza kuzamura Itorero cyane cyane hanagendewe kuri gahunda za Leta zigendanye n’Icyerekezo 2050.
Agasobanura ko Itorero Inkuru Nziza muri rusange, ari itorero rirangwa n’Amahoro n’Ubuvandimwe bw’Abakristo kuva cyera, hakaba hakomeje Urugendo rwo gushimangira ubwo bumwe no kurangwa n’Ibikorwa by’Iterambere bigaragarira buri wese.
Ku bigendanye n’Imibereho myiza mu Itorero
Ku bigendanye n’Imibereho myiza Itorero Inkuru nziza mu Rwanda bafite Ibitaro by’Ikitegerezo mu Mujyi wa Kigali (IOSH), bivura Ubumuga bw’Ingingo n’Amagufwa biherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Ibi bitaro kandi hari Umushinga wo kubyagura mu minsi mike iri imbere kugira ngo bigire Ubushobozi bwisumbuyeho bwo kwakira Umubare w’abantu bakomeje kubigana ari benshi, hakaba hanateganyijwe mu minsi ya vuba kubaka Ikigo Nderabuzima mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nkotsi, Intara y’Amajyaruguru.
Hari kandi Umushinga wita ku mfubyi n’Abapfakazi ukorera ku Kicaro gikuru cy’Itorero mu Mujyi, mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’Imishinga ya Compassion International ikorera mu Turere icyenda, ikaba ifasha Abana mu myigire no mubigendanye n’Imibereho myiza yabo muri rusange.
Ku bigendanye n’Uburezi
Ku bigendanye n’Uburezi Iterero Inkuru Nziza rifite Amashuri mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho mu karere ka Gasabo hari Ishuri ryisumbuye rya Gihogwe “Gihogwe Secondary School” ritanga Uburezi buhamye rikaba rinatsindisha Umubare w’Abanyeshuri benshi.
Hari Ikigo cy’Amashuri yisumbuye cya i Rama giherereye mu Karere ka Kirehe n’icy’Amashuri abanza cya Mburabuturo mu Karere ka Nyabihu.
Hari kandi Ibigo bya VTC 16 bikorera mu gihugu hose by’Umwihariko Ikigo cya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge gifite Abanyeshuri benshi, kikaba gitanga Impamyabumenyi “Certificates”zemewe na NESSA na RTB, mu minsi ya vuba harateganywa no kubakwa Ikigo cy’Abana n’Urubyiruko mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Ubuyobozi bukavuga ko iki gikorwa cyo kiri hafi gutangira, Amafaranga yacyo yamaze kuboneka.
Agira ati “Mu Itorero Inkuru Nziza ikidushishikaje buri munsi ni Uguharanira Iterambere ry’Itorero no gushimangira Ivugabutumwa riboneye nk’uko bisanzwe, ibi kandi na none bikaba ari Intego ya buri mukristo wese.”
Ibigendanye n’Ivugabutumwa
Ku bigendanye n’Ivugabutumwa mu Itorero, Umuyobozi avuga ko uretse no kubaka Insengero nk’uko byavuzwe, ndetse no kuvugurura izitari zujuje ibisabwa zafunzwe, hiyongeraho no Gusengera Abapasitoro bashya babihuguriwe. Muri kino gihe icyo gikorwa kikaba kimaze iminsi gikorerwa mu gihugu hose abagera kuri 20 bakaba bari gusengewa.
Gusa ngo n’ubwo bwose hari zimwe mu nsengero zifunze, Abakristo babasha gusenga kenshi ku uburyo hari n’ababikora mu buryo bw’Ikoranabuhanga, bikabafasha gukurikirana Inyigisho n’Amasengesho mu buryo buboroheye.
Ku bigendanye n’Abapasitoro bamaze igihe basengerwa, avuga ko ku urwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugira Abapasitoro babifitiye Ubushobozi, bifashishije Amashuri ya Tewolojiya y’inyigisho za Bibiliya nka EACC, ACT, Kibogora Polytechnic, PIASS n’ahandi bohereza abajya kwiga bafite Umuhamagaro, basoza bagasengerwa, bagahabwa Ububasha bwo kugira uruhare mu kwigisha mu Itorero Inkuru nziza.
Ku bigendanye n’Ubuyobozi bw’Itorero
Ku bigendanye n’ubuyobozi bw’Itorero, uyu muyobozi abisobanura agira Ati “ Ubusanzwe tugira Inama nkuru y’Itorero ari nayo irihagarariye , hakaba Komite Nyobozi, komite Ngezuzi na Komite Nkemurampaka. Abo bose bakaba baharanira iteka gukora neza akazi kabo baba barashinzwe n’Abakiristo babatumye.
Ibigendanye n’Imibanire n’andi Matorero, Amadini n’Imiryango Mpuzamahanga ya Gikristo Globalupdates.rw
Ku bigendanye n’Imibanire n’imikoranire myiza hagati y’Itorero Inkuru Nziza n’andi matorero, Amadini n’Imiryango Mpuzamahanga ya Gikristo, uyu Muyobozi avuga ko Itorero Inkuru nziza mu Rwanda, ribanye neza n’andi Matorero n’Amadini akorera mu Rwanda n’imwe mu miryano ya Gikristo yok u isi muri rusange, aho mu Rwanda bibumbiye muri RIC “Umuryango uhuza Imiryango ya Gikristo mu Rwanda”.
Hari kandi na Alliance Evangelique au Rwanda “AER” umuryango uhuza Amatorero y’Ivugabutumwa n’abandi.
Ku Urwego Mpuzamahanga, Itorero Inkurunziza mu Rwanda nabwo rifitanye Ubufatanye n’Imiryango itandukanye nka ABCN “African Brethren Conference Network”.
Ni Ihuriro ry’Amateraniro y’Abavandimwe muri Afurika, by’Umwihariko mu mwaka wa 2022, bakaba barakoreye Ihuriro ryabo mu Rwanda, bakaba baratashye banyuzwe bitewe ahanini n’Uburyo bakiriwe neza.
Ku Urwego rw’Isi yose, hari IBCM “International Brethren Conference of Mission”, aba nabo bakaba ngo bafite Inama Mpuzamahanga iteganyijwe kuzabera mu Rwanda mu mwaka wa 2028.
Ni nyuma y’uko ibihugu bitandukanye byo muri Afurika byari byifuje kuyakira cyane ko ari ubwa mbere izaba ibereye ku Umugabane wa Afurika.
Cyakora ngo kubera uburyo Raporo zatanzwe ku ihuriro ya ABCN ryabereye mu Rwanda muri 2022, ryasojwe babonye ko u Rwanda ari igihu kirangwa n’Imiyoborere myiza ndetse n’Umutekano n’isuku utasanga ahandi, bakaba baranasanze Itorero Inkuru nziza mu Rwanda ubwaryo riyobowe neza, cyane ko ryanafashije mu migendekere myiza y’iryo huriro.
Kubera izo mpamvu zose Amajwi yose ngo yahurijwe ku u Rwanda, rukaba arirwo ruzayakira, kandi ngo biteguye kuzakomeza kubagaragariza Itandukaniro ry’uko u Rwanda rushoboye kandi rurangwa no guha Serivise nziza abarugana bose.
Akomeza, avuga ko ubusanzwe Intego z’Inkuru nziza zisobanutse cyane ko ari ukwamamaza Ubutumwa bwiza bushingiye kuri Bibiliya yera, bugamije na none guhindura abantu Abakristo beza, batozwa kenshi gukora Ibikorwa by’Iterambere n’Imibereho myiza y’Abayoboke b’Itorero muri rusange.
Ibyo rero ngo nibyo Ubuyobozi bw”itorero bushyize imbere kandi ko butazatezuka na gato kuri izo nshingano.
Ku bigendanye n’Akamaro Ibikorwa by’iterambere byinjiza Amafaranga byaba bifasha Itorero n’Abakristo muri rusange, avuga ko byifashishwa mu mirimo y’Itorero ya buri munsi, Kubaka no Gusana Insengero, Gufasha Abakristo mu bigendanye n’Imibereho myiza.
Inyubako nshya y’Itorero
Ku bigendanye n’Inyubako nshya y’Urusengero rw’Itorero Inkuru nziza aho imirimo yo kubaka yaba igeze, cyane ko kuva itangiye gutegurwa hacuye igihe,
Agira ati “ koko ni Umushinga umaze igihe, bitewe ahanini n’uko inyigo yawo yagiye isubirwamo kenshi, kugira ngo hazubakwe koko Inyubako igendanye n’igihe tugezemo kandi izaramba. Ni inyubako izaba ifite Amagorofa 12 mu kujya hejuru ndetse n’Atatu yo hasi azabamo na Pariking.
Ni muri urwo rwego tumaze igihe dukorana inama n’abafatanyabikorwa bo hanze no mu Rwanda, bakaba baradusuye kenshi kugira ngo tunoze inyigo n’ibizakenerwa byose, Intumwa zo mu Rwanda zikaba zidufasha kumenya ibigendanye n’amazi n’umuriro bizakoreshwa, kandi biri gukurikiranwa neza, twasaba Abizera bacu kutarambirwa, nibitangira bizakorwa neza.
Ingorane mu Itorero n’Uburyo zigerageza gushakirwa Umuti
Ku bigendanye n’Ingorane mu mikorere yabo ya buri munsi baba bahura nazo, avuga ko muri rusange izihari ari izisanzwe nko kuba hari Amatorero atarabasha gufungurirwa ngo akore, nyuma y’uko afunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.
Cyakora, akavuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo buzuze ibisabwa byose, kugira ngo Abakristo babashe gusengera ahabegereye n’ubwo bwose ngo ubwabo bakora ibishoboka byose bakajya guteranira ahujuje ibisabwa haboroheye kuhagera, ndetse hakaba hari n’abakoresha Uburyo bw’Ikorabuhanga bagakurikirana Amateraniro.
Ni muri urwo rwego asoza asaba Abakristo, Gukomeza kurangwa n’Ubumwe busanzwe bubaranga.
Guhagarara ku Ijambo ry’Imana basenga uko bikwiye , bakirinda guhindurwa n’ibihe ngo ni uko Insengero zifunze, bikaba byatuma bishora mu ngeso mbi nk’ubusinzi, Ibiyobyabwenge, Ubusambanyi, n’izindi ngeso mbi zidahesha Imana icyubahiro.
ibyo byose ngo bagomba guca ukubiri nabyo bakera imbuto z’Ubukristo bahamagariwe.
Ikindi asaba Abakristo, ni ugukomeza kubanira neza bagenzi babo, cyane ko Kwera imbuto bitagombera kuba mu rusengero gusa, ahubwo ngo ni no Gusengera aho waba uri hose, ukarangwa n’imico y’Ubukristo, usenga kandi wicisha bugufi.
Bityo abizeza adashidikanya ko bidatinze, Insengero zigifunze nazo zizafungurwa, abasaba gukomeza kwihangana nk’Abakristo.
Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, ni rimwe mu matorero ya Gikristo yemewe akorera mu Rwanda.
Ni Itorero ryatangiye ibikorwa byaryo mu Rwanda mu mwaka w’1961, riza kubona Ubuzimagatozi mu 1962 ku uburyo rimaze kuba Ubukombe.
Ni Itorero kino gihe rifite Ubuyobozi bwiza kandi busoza inshingano uko bikwiriye, bikagaragazwa n’uburyo Imiryango bakorana mpuzamahanga ya Gikristo bahitamo gukorera inama zabo mu Rwanda.
Intego Nyamukuru y’Itorero ikaba “Kwamamaza Ubutumwa bwiza bushingiye kuri Bibiliya yera.”
Muri Kino gihe Itorero Inkuru Nziza, rikaba rikorera mu Rwanda hose, aho rifite Amatorero agera kuri 160 mu gihugu hose, hamwe na Paruwasi 36.
Bimwe mu bikorwa by’Ingenzi bikomeza gushimangira Imigabo n’Imigambi y”Itorero biri gutegurwa gukorwa mu minsi ya vuba harimo, Kwagura Ibitaro by’Itorero Inkuru Nziza biri i Gikondo(IOSH
Kubaka Ikigo Nderabuzima mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nkotsi, Kubaka Ikigo cy’Abana n’Urubyiruko mu Karere Gasabo-Rusororo n’ibindi.
E.Niyonkuru
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili