“Nta mugabo uzongera kumpindurira ubuzima” – Vestine Ishimwe yongeye kuvugisha benshi
Umuhanzikazi w’ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze ubutumwa bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bugaragaza ko ari kunyura mu bihe bitoroshye mu mibereho ye bwite.
Ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki ya 18 Ugushyingo 2025, Vestine yanditse amagambo akomeye agaragaza intimba n’ishavu byamurenze, ati:
“Ubu buzima mbayemo si bwo nahisemo. Nageze aho nsa n’uwabuze icyerekezo. Nta mugabo uzongera kunkoresha nabi cyangwa kumpa ibyiringiro bitari byo.”
Ubutumwa bwe bwahise bwongera kuzamura impaka ku mbuga nkoranyambaga, abantu bibaza uko ubuzima bw’urushako rwe buhagaze nyuma y’igihe gito arushinze.
Kwiyemeza gutangira ubundi buzima
Mu butumwa yatanze, Vestine yavuze ko amaze kumenya ko gushingira ku bisubizo by’abandi bidahesha amahoro, maze yiyemeza ko nta muntu uzongera kumuyobya mu nzira itamuhesha agaciro. Yongeyeho ko nta mugabo azongera kwakira mu buzima bwe adahawe umwanya wo kumumenya, kumenya inkomoko ye n’uko abayeho muri rusange.
Yanditse ati: “Umugabo nzemera nzabanza kumenya imico ye, uko ahagaze, n’icyerekezo cye. Ntuzongera kumbeshya ngo ubuzima bwanjye busubire inyuma.”
Aya magambo yerekana umuntu uri mu rugendo rwo kongera kwisubiraho no kwiyubaka nyuma y’ibihe atarimo byoroheye.
Ni nyuma y’amezi atatu gusa akoze ubukwe
Ibi bije igihe kitari kinini havuzwe ubukwe bwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025, bwahurije hamwe inshuti n’abahanzi batandukanye mu Intare Conference Arena. Ubukwe bwari bwuzuye ibyishimo, amasezerano n’ibyiringiro.
Ariko nk’uko Vestine yabivuze ubwe, amezi atatu gusa yahindutse “ishuri riremereye ry’ubuzima,” maze atangira gufata imyanzuro ikomeye yo kwiyitaho no kutaguma mu mibereho imubabaza.
Dorcas nawe yakomoje ku mpinduka zakurikiye urushako rwa mushiki we
Murumuna we, Kamikazi Dorcas, na we aherutse kuvuga uko ubukwe bwa mushiki we bwamugizeho ingaruka. Yavuze ko bitamworoheye kwakira ko umuntu bari inshuti magara, banararanaga, basengana kandi bagirana ubujyanama bwa buri munsi, agiye kubaho ubundi buzima.
Dorcas yagize ati: “Byarangoye cyane. Namaze igihe mbabara, ntaryoshye, ntekereza byinshi. Ntabwo nari nakiyumva mu buzima bushya bwa Vestine.”
Yongeyeho ko n’igihe yumvaga amubuze cyane ku buryo rimwe na rimwe yafataga umwanzuro wo kujya iwe kugira ngo abashe kurya, kubera ihungabana yari yahuye na ryo.
Icyasembuye byinshi ni ubutumwa bwatanzwe ku mbuga nkoranyambaga
Mu gihe aba bahanzikazi bombi bari muri Canada mu bikorwa by’umuziki no gusura abafana, abafana babo bakomeje gutekereza byinshi ku bimenyetso birimo kubura kw’amafoto y’ubukwe, gukuraho amazina y’umugabo we kuri Instagram no guhindura uburyo ashyira hanze amakuru ye.
Abantu benshi bahise bibaza niba koko urugo rwabo ruri mu bibazo bikomeye cyangwa se niba Vestine yaba yamaze gufata icyemezo gikomeye ku mibereho ye.
N’ubwo nta makuru menshi yatanzwe ku buryo burambuye, ibyo yashyize ahabona bitanga ishusho y’umuntu uri mu rugendo rwo kwiyakira no kurwana no kongera kubaka ubuzima bwe mu buryo butagamije kwangiza umutimanama. INKURU BISA https://www.instagram.com/reel/DRMSjlngsu_/?utm_source=ig_web_copy_link&igsh=NTc4MTIwNjQ2YQ==
Ategerejwe mu Rwanda n’indirimbo nshya
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Vestine na Dorcas bagaruke mu Rwanda, abafana babo bakomeje kwibaza uko ibintu bizaba bimeze, cyane ko itsinda bari barimo riherutse gutangaza ko rigiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Usisite” ikaza mu minsi ya vuba.
Kugeza ubu, ntawurabasha kuvugana n’ubajyanama w’iri tsinda cyangwa na Vestine ubwe kugira ngo hagaragare icyo yavuze ku byari byavuzwe.
Icyakora ubutumwa bwe bwanyuze kuri Instagram bwongeye kugaragaza ko ari mu bihe bitoroshye byuzuyemo kwitekerezaho, gutangira bushya no kutemera kongera guhura n’akababaro gakomeye yanyuzemo.
Noel Mporebuke
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
3
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili