Ubwenge buhangano (AI) bukomeje kwifashishwa mu bintu bitandukanye mu Rwanda

Feb 1, 2026 - 22:03
Feb 2, 2026 - 00:07
 0
Ubwenge buhangano (AI) bukomeje kwifashishwa mu bintu bitandukanye mu Rwanda

Ubwenge buhangano (AI) bukomeje kwifashishwa mu bintu bitandukanye harimo no koroshya imyigire y’abanyeshuri. Ubu bwenge buhangano bufasha abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda gusubiramo amasomo, gukora ubushakashatsi ndetse n’ibindi. Umunyeshuri David ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze uburyo akoreshamo ubwenge buhangano (AI) yagize Ati: “Ubwenge buhangano budufasha mu myigire yacu, hari igihe mba mbona ibisobanuro ntabifite neza nkahita nifashisha AI, nkayifashisha mu gukora ubushakashatsi ku bintu bitandukanye. Hari abavuga ko ubu bwenge buhangano bushobora kubatera ubunebwe, ariko iyo uyikoresheje nk’ikintu kikunganira ugasubiramo amasomo yawe neza, ntabwo yakwangiriza ibitekerezo.”

Umunyeshuri Denys nawe yagaragaje ko ubwenge buhangano bworoheje ibintu, ko ntawe ukigora, icyo akeneye ayibaza ikamusubiza.
Ati: “ubwenge buhangano bwaziye igihe kuko bumfasha gukora ibyo nkeneye bijyanye n’amasomo bitansabye igihe kirekire. Iyo nkeneye gukora ubushakashatsi ku bibazo bikomeye mpita nyikoresha ubundi ibyo nshaka nkahita mbibona nkasesengura, nkanabhuza n’ibyo nsanzwe nzi ubundi nkafata umwanzuro. Ikind kandi nge sinyikoresha mu masomo gusa kuko hari n’igihe nyifashisha ntunganya amafoto bitansabye kwrirwa njya muri studio. Ariko rero byaba byiza abanyeshuri bahuguwe uburyo ikoreshwa, bakayimenya kuko hari n’abo usanga batazi ubwenge buhangano.”


Clementine nawe avuga ko akoresha ubwenge buhangano cyane cyane mugihe ari gusubiramo amasomo wenyine, ati: “Ngewe ukuntu mbigenza mu buzima bwa buri munsi iyo ndi gukora ikibazo, ndabanza nkakoresha ibitekerezo byange bwite, noneho iyo nsoje nibwo mpita nkoresha AI kugira ngo nsuzume niba ibyo nakoze ari byo. Ariko ubu buryo nkunda kubukoresha mugihe ndi ngenyine, ntari kumwe na bagenzi bange.”

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Dr. Jeanne d’Arc MUKAMANA mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru avuga ko ubwenge buhangano bugomba gukoreshwa neza, kandi ababukoresha by’umwihariko abanyeshuri bakirinda ko bwasimbura ubwenge bwa muntu ati: ubwenge buhangano nk’uko babwita, ni ikoranabuhanga rikusanyiriza hamwe ubumenyi bwinshi. Ubwenge buhangano rero mu buzima bwa buri munsi burakenerwa, ariko ntibivuze ko bugomba gusimbura ubwenge kamere bwa muntu. Ubwenge buhangano rero bufasha mu kugorora ibintu wakoze, ifasha mu gukora ubushakashatsi butandukanye igatanga ibitekerezo ubundi uyikoresha nawe akikuriramo ibyo abona bimufasha.

Anakomeza avuga ko nyuma y’uko abarimu batojwe KUBUKORESHA, abanyeshuri nabo bagomba gutozwa gukoresha ubu bwenge buhangano ndetse bikaba byanashyirwa mu ntegenyanyigisho ya kaminuza. Ati; “ kaminuza ubwo irimo ihugura abarimu, abanyeshuri nibo batahiwe. Ntekereza ko kaminuza izabiha umurongo maze n’abanyeshur bagahugurwa ndetse ikaba  yanashira amasomo ajyanye no gukoresha ubwenge buhangano mu nteganyanyigisho.

Mubikorwa bya buri munsi, ikoranabuhanga rifite umumaro wo kwihutisha umurimo ibyo bigatuma n’iterambere ryihuta. Minisiteri y’uburezi isobanura ko ubweng buhangano (AI) buri kongera imbaraga mu burezi hirya no hino muri afurika no ku Isi hose. Ubwenge buhangano bukaba bwitezweho gufasha abarimu kwigisha neza ndetse n’abanyeshuri bakiga biboroheye.

Ishimwe Claude

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0