Ikibazo cy'umuriro muke w’amashanyarazi gihangayikishije abaturage
Yanditswe na David UWIHOREYE
Ministeri y''Ibikorwaremezo ivuga ko hari imishinga u Rwanda rufite irimo iyo kugeza umuriro w' amashanyarazi ku baturage no kuvugurura imiyoboro yayo ishaje, kugira ngo hakemurwe ikibazo cy'ahakunze kugararagara umuriro ifite intege nke.
Ni mu gihe bamwe mu baturage baganiriye na GlobalUpdates.rw mu bihe bitandukanye, basaba ko ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muke cyakemurwa, kuko kibangamira imikorere yabo.
Aba ni bamwe bamwe mu baturage bavuga ko mu bihe bitandukanye, bagiye bagira ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ukunze kuba muke, bikagira ingaruka ku mikorere yabo, bikadindiza n’iterambere. Bityo bagasaba inzego zibishinwe kubakemurira iki kibazo.
SEKAMANA ALEX uri mukigero cy’imyaka 50 wo mu murenge wa ngoma,ukora akazi kubuhinzi avuga ko mubihe bitandukanye umuriro w’amashanyarazi wagiye ubura kandi mu masaha wari ukenewe bityo bikadindiza ibikorwa byabo ndetse bigatuma badakora nibindi bitandukanye.
MUSHIMIYIMANA Aline w’imyaka 25 utuye mu murenge wa Tumba nawe yongeyeho ati “Nibyo koko mu masaha ya saa kumi nebyiri umuriro ukunze kugenda kandi bibaho kenshi bigatuma hari ibikorwa bimwe na bimwe bidakorwa ndetse ngo ugasanga uracana hakaka itara rimwe,kuba hari ibikoresho badacomeka nka radiyo nini cyangwa se nizivuge. Yasoje avuga ko bakeneye umuriro uhagije.
Ministiri w'ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore avuga ko hari imishinga u Rwanda rufite irimo iyo kugeza umuriro w' amashanyarazi ku baturage no kuvugurura imiyoboro yayo ishaje, kugira ngo hakemurwe ikibazo cy'ahakunze kugararagara umuriro ifite intege nke.
Yavuze ko hari abaturage bavuga ko bafite umuriro udahagije cyangwa udafite intege, kandi ko abaturage bamaze kubimenya ko ari ikibazo cya transformer iba ifite intege nkeya, yongeyeho ko muri uyu mwaka bafite umushinga wo kuzisimbuza izigera kuri Magana ane na mirongo ine 440 mu mujyi wa Kigali honyine zose bazamura ubushobozi kugira ngo abaturage bagabanye cya kibazo bagiraga cyuko umuriro ubabana muke.
Yasoje avuga ko hari transformers ku masitasiyo umuriro uhuriramo mbere yuko uza kubaturage zose ziri kwagurirwa ubushobozi ariko turizera ko ibyo bice 2029 izarangira ibyo bice byose abaturage bifite umuriro umuriro mwiza kandi uhagije.
Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y'imyaka itanu igaragaza ko mu mwaka wa 2029 ingo zose z’abaturarwanda zizaba zifite umuriro w'amashanyarazi ku gipimo cya 100%. Kuri ubu amashanyarazi ageze ku gipimo 84% ku baturage, utugari 99% dufite umuriro, hakaba hasigaye utugari 15 tutaragezwamo umuriro w’amashanyarazi mu Gihugu hose.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili