Ababyeyi Bakomeje Kunengwa Kureresha Abana Amatelefone
Mu gihe hakiri bamwe mu babyeyi bareresha abana babo telefone, Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zisaba ababyeyi kubireka kuko atari byiza ahubwo bakihatira kujya bababa hafi no kubaganiriza cyangwa bakabashakira ibikinisho bikangura ubwonko.
Mu Rwanda iterambere ry’ikoranabuhanga rikomeje kwiyongera ari nako rizana ibyiza ariko ritakoreshwa neza rikazana n’ibibi, aho usanga hari bamwe mu babyeyi bafata telefone bakaziha abana ngo zibarere ahanini bashaka ko abariraga baceceka nabo bakikomereza imirimo yabo nk’uko aba baganiriye na globalupdates.rw babivuga.
IRAMBONA Jean Claude utuye muri tumba ufite imyaka 42 akaba ari umuhinzi mu magambo ye yagize ati“Nibyo koko iyo ntashye abana bahita banyaka telefone ahanini baba bashaka kujya kumbuga nkoranyambaga nka youtube, tiktok”.
Yavuze ko kandi iyo badahuze bagerageza gukoresha uburyo bwo gushyira urufunguzo muri telephone kugira ngo batagumya kuyicokoza. Ariko ngo uko iminsi igenda yuyongera biragira bayivumbuye, gusa bakomeza kuyibima koko babizi neza ko atari nziza kuri bo.
Kurundi ruhande UWIZEYIMANA Clemantine w’imyaka 29 utuye I tumba akaba akora akazi k'ubuhinzi ndetse n'ibiraka bigiye bitandukanye yavuze ko “Atajya afata telephone ye ngo ayihe umwana kubera ko abizi neza muri telephone habamo ibintu byinshi biba biri ku mbuga nkoranymbaga ugasanga umwana arabirebye ntubuminere byiza ndetse bikaba byamuha ni myumvure itariyo, ikindi kandi bishobora ku mwangiza mu myigire ye ugasanga ashyira imbere ibyo abona kuri telephone kurenza amasomo."
Yasoje agira inama ababyeyi yo kitareresha umwana telephone ngo kuko atari byuza kumenyereza umwana ikintu atabasha kwigurira mu maboko ye.
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, KANKESHA Annonciatha yaravuze ati“Ni ubukangurambaraga ku babyeyi tubaha amakuru ahagije agamije kubereka y'ibyo abana babona ku mbuga nkoranyambaga."
Ikindi nugusaba ababyeyi kugirana ikiganiro n'abana, bakabaha umwanya uhagije mu muryango wo gusabana, bakaboneka mu rugo nk'ababyeyi kugirango babashe no kumenya icyo abana bakeneye nibyo bari gukora. Birakwiye ko telephone z'abana bajya bashyiramo ibyo bareba biri ku kigera cyabo ibindi bakabifunga ntibabashe kubyinjiramo.
Yasoje avuga ko biri kugaragara cyane ko n'ababyeyi baba bahugiye ku mbuga nkoranyambaga nabo ku buryo usanga mu muryango buri wese yicaye ahugiye kuri telephone ye. Si byiza rero kuko buri kintu kigira umwanya wacyo. Gukoresha imbuga nkoranyambaga si bibi, ahubwo tumenye icyo tuzishakaho ibibi biriho tubireke ibyiza tubyige .
Inzego z’ubuzima zitangaza ko zimwe mu ngaruka zishobora kugera ku bana barereshwa telefone cyane cyane smartphone harimo kubatera kuba imbata ya telefone, guhangayika cyane kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga kenshi no guha agaciro gakomeya ibyo bazisangaho, n’igitutu baba bafite kubera uko bashaka kugaragara cyangwa gufatwa mu bandi bitewe n’imyaka bagezemo.
DAVID UWIHOREYE
What's Your Reaction?
Like
2
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili