Hakenewe gushyirwaho amavuriro mu bigo by’amashuri no muri gare n’amasoko
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hakenewe gushyirwaho amavuriro y’ibanze mu bigo by’amashuri ndetse no mu duce duhuriramo abantu benshi nko muri gare n’amasoko, mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no gutabara byihuse abafite ibibazo by’ubuzima.
Ibi yabigarutseho mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, asobanura ibyagaragajwe muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Dr. Nsanzimana yavuze ko amashuri akwiye kugira amavuriro y’ibanze afite n’abakozi bafite ubumenyi buhagije. Yagize ati: “Dufite abana bakina, bashobora gukomereka cyangwa bakarwara indwara zitandukanye, zirimo izandura n’izijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Ni ngombwa ko izi serivisi zibegera aho bari.”
Yanagaragaje ko ahahurira abantu benshi nko muri gare n’amasoko na ho hakwiye kuba hari amavuriro mato yafasha mu gutabara byihuse. Ati: “Aho abantu benshi bahurira, hakwiye kuba hari ivuriro rito rifasha uwakomeretse cyangwa ugize ikibazo icyo ari cyo cyose kwitabwaho byihuse.”
Minisitiri w’Ubuzima yavuze kandi ko u Rwanda rufite gahunda yo kongera umubare w’abaforomo, aho biteganyijwe ko bitarenze mu 2029 hazaba hari abaforomo barangije amashuri barenga 3,000. Abo bazafasha kuziba icyuho cy’abakozi mu rwego rw’ubuvuzi no kunoza itangwa rya serivisi mu mavuriro atandukanye.
Yasobanuye ko gahunda yo kwigisha ubuforomo mu mashuri yisumbuye iri gutanga umusaruro, kuko ibigo byinshi bikomeje gusaba uburenganzira bwo gutanga ayo masomo.
Ati: “Intego ni ukugira abaforomo benshi bahagije, cyane cyane mu bigo nderabuzima no mu mashuri, kuko na ho turifuza ko hajyamo amavuriro y’ibanze.”
Yongeyeho ko kongera umubare w’abaforomo bizafasha igihugu kubona abakozi bahagije mu mavuriro mato n’amakuru, bityo bikazamura ireme rya serivisi z’ubuvuzi no korohereza abaturage kubona ubuvuzi bubegereye.
David UWIHOREYE.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
1
Kinyarwanda
English
Français
Swahili