Abaturage batandukanye bavugako gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yabarinze kurembera mu rugo
Ibi bije ny’uma y’uko Minisiteri y’ubuzima ikoze impinduka mu myishyurire ya Mituelle de sante ikanasobanura ko zigamije gukomeza guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.
Umuyobozi muri Ministeri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Oreste Tuganeyezu avuga ko hari amavugururwa yakozwe muri mutuelle de sante bitewe na serivisi bongeyemo zo kwivuza, ariko bishimira ibyagezweho mu myaka 25 y’ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda. Ati:“Twishimire imyaka 25 y’urugendo rwa Mituelle, mu rwego rwo kwegereza abaturarwanda serivisi z’ubuvuzi. Mbere abaturage bagombaga kwishyura serivisi bahabwa kwa muganga mbere rero ya Mituelle umurwayi yakoraga ku mufuka akivuza bivuze ngo iyo wabaga udafite amafaranga wo kwivuza watinyaga kujya kwa muganga kandi urwaye. Mu rwego rwo kugira ngo abaturage bagire ubuzima buzima leta yashyizeho Mituelle, umubare w’ababyeyi bapfaga babyara wari hejuru.
Ababyeyi barenga 1000 ku 100000 bapfaga babyara. Kubera Mituelle no kunoza serivisi z’ubuvuzi, uwo mubare waragabanutse kugeza ubwo mu mwaka ushize wa 2025 bageze kuri 143 ntabwo twishimiye ko n’abo bapfa. Abana bagera ku 196 ku 1000 babaga bavutse ari bazima bapfaga batarageza imyaka 5.
Uyu munsi umubare waragabanutse cyane munsi ya 30, wajya kureba uburyo abaturage bivuza kwa muganga byariyongereye. Iyo tugiye kureba ibiciro hafi ya byose byariyongereye muzi ko kandi igihugu cyacu byinshi nk’ibikoresho ndetse n’imiti kibikura hanze. Muri iyi myaka rero ibiciro byariyongereye bigasabako serivisi nziza twifuza gutanga bijyana n’ubushobozi.”
Nyuma y’izo mpinduka bamwe mu baturage bavuga ko ubwisungane mu kwivuza, mutuelle de sante, bwabafashije mu buvuzi buhendutse, babasha kwivuza ntawe urembeye mu rugo. Bvauga kandi ko n’amavugururwa yabayemo bayakiriye, kuko uko imyaka ihita ari ko ibintu bihinduka.
TUMUKUNDE Alphone, umugabo uri mu kigero k’imyaka 50 ukorera ubucuruzi mu isoko rya Huye, avuga ko Mituelle yoroheje serivisi zo kwivuza, anongeraho ko kuba yarongerewe ntakibazo abibonamo. Ati:”Mituelle yagize umumaro, kuko mbere itaraza umuntu yararwaraga akarembera mu rugo. Yadufashije kuyoboka amavuriro ntakibazo kindi tujya tugira. Muby’ukuri kuba barongereye ibiciro ntitwabyinubira kuko ubuyobozi buba bufite uko gahunda bwayipanze; cyane ko biitanongerewe kuri bose. Buri muntu azajya yishyura bijyanye n’ubushobozi bwe, niba ari ibimusaba amafaranga ayakoreshe azirikana ko azishyura na Mituelle.”
MUKAMASABO Adelline umubyeyi w’imyaka 35 ukorera akazi k’ubutayeli avuga ko kwishyura mituelle ntacyo bibatwaye. Ati:”Ariko noneho kwishyura Mituelle ntakintu byari bidutwaye n’uko twayishyuraga ntacyo byari bidutwaye gusa ariko ntitwagereranya ibya kera n’ibyubu kuko imiti yarahenze niyo mpamvu kuba bayongera nge numva bifite ishingiro.
Mutuelle de Santé yatangiye ahagana mu mwaka wa 2,000 nyuma y’uko umubare w’abagana serivisi z’ubuvuzi wari waragabanyutse cyane. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’icy’Ubwiteganyirize (RSSB) byemeza ko abayigana biyongereye cyane, bava kuri 7% mu 2003 bagera hejuru ya 88% mu 2025.
Claude ISHIMWE
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili