Polisi Ivuga ko Igikomeje gufata Abantu Bacuruza n'abakwirakwiza Amavuta Atemewe azwi nka Mukorogo
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakigaragara abantu bakoresha amavuta atemewe azwi nka Mukorogo, inzego z’ubuyobozi zivuga ko zahagurukiye kuyakumira no guhana abayakwirakwiza n'abayakoresha.
Ni bamwe mu baturage biganjemo abagore n’abakobwa ndetse n’abasore bavuga ko bitewe no gushaka ubwiza, hari igihe bamwe muri bo bakoresha amavuta atemewe azwi ku izina rya mukorogo, bakavuga ko n’ubwo bayakoresha abagiraho ingaruka zirmo kubangiza uruhu n'izindi.
IRADUKUNDA Yvette avuga ko ahanini biterwa no gushaka ubwiza burenze ubwo bari bafite bityo bagakoresha ayo mavuta atemewe azwi nka mukorogo. Ikindi ngo harimo ikigare aho zimwe mu nshuti zishobora gutuma mugenzi wabo yisiga mukorogo bitewe nuko nabo bakunda kuyisiga ndetse bakanamubwira ibyiza byayo, yasoje avuga ko gukoresha mukorogo bigira ingaruka zikomeye ku mubiri w’umuntu harimo nka kanseri y’uruhu bitewe nuko ya mavuta ya mukorogo yagabanyije ubudahangarwa bw’umubiri.
Umusore witwa NDUWAYO Evode, kuruhande rwe avuga ko biterwa nuko hari bamwe baba bashaka kuba inzobe, cyane cyane abafite uruhu rwirabura. Yavuze ko kandi bigira ingaruka zikomeye ku mubiri harimo kuzana amabara kumubiri bitewe nuko yanze kugufata neza cyangwa se wayabuze. Ibi ngo bituma uwayisize ahanini agira isoni zo kwerekena umubiri we agahora yawuhishe bitewe nuko afiteho amabara. Yongeyeho ko kandi bigira ingaruka zikomeye cyane iyo uyabuze aho ushobora kugira igikara kirenze icyo wari ufite mbere yuko uyisiga.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan KAMANZI, agira inama abaturage yo kwirinda no kureka burundu gukoresha aya mavuta ya Mukorogo, kuko atemewe kandi ko uzayafatanwa wese azabihanirwa anagaruka kuri bimwe mubihano bigenewe ukoresha ndetse n’ugurisha mukorogo. Yanagarutse ku itegeko nimero 68-2018 ryo kuwa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 266 riteganya ibihano igihe cyose uwagaragaweho gucuruza no gukoresha ayo mavuta atemewe yabihamijwe n'urukiko ko ayacuruza, ayakwirakwiza, ayinjiza mu gihugu, ngo iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’umwaka ariko kitararengeje imyaka ibiri y’igifungo ndetse akanacibwa nihazabu itari munsi ya miliyoni eshatu ariko itari hejuru ya miliyoni eshanu z'amafaranga y’u Rwanda.
Yasoje yibutsa ko gucuruza no gukoresha mukoro ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo uzayifatanwa inzego za Polisi zizamufata maze zikamushyikiriza izindi nzego z’ubuyobozi zikamurikirana.
Inzego z’ubuyobozi kandi zitangaza ko ibi bikorwa byo kubuza gukoresha ubwoko bumwe na bumwe bw’amavuta, biba biri mu nyungu z’abaturage bitewe n’ingaruka mbi bigira ku buzima nyuma y’ubushakashatsi buba bwarakozwe bukagaragaza ko ari mabi yangiza ubuzima.
Uwihoreye David
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili