VIDEO:Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ yabatijwe: “Nari ikivume, nari uwo gupfa, ariko ...”

Nov 9, 2025 - 23:23
Nov 10, 2025 - 00:34
 0
VIDEO:Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ yabatijwe: “Nari ikivume, nari uwo gupfa, ariko ...”

Uwamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Kwizera Emelyne “Ishanga”, yashimangiye ko yavukanye ubuzima bushya muri Kristo Yesu nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi ku wa 8 Ugushyingo 2025, avuga ko ari intambwe nshya mu buzima bwe nyuma y’ibihe bitoroshye yanyuzemo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Emelyne yasangije amafoto y’umuhango wo kubatizwa, ashimira Imana yamukuyemo ibyaha n’isoni byo mu bihe byahise. Video Abatizwa https://vm.tiktok.com/ZMAWj6BE4/

Mu butumwa bwe bwuzuyemo amarangamutima, yagize ati: “Ndagushima Yesu ku bw’ubuntu bwawe n’urukundo rwawe. Ntabwo nari mbikwiriye. Nari mubi, nari ikivume, nari uwo gucirwaho iteka, nari uwo gupfa. Ariko wampaye izina rishya Inshuti ya Yesu. Hallelujah!”

Emelyne yakomeje agira ati: “Wankuyeho wa mwenda w’isoni unyambika umwenda wera. Ndagushima Yesu ko wankuye mu maboko y’umwanzi. Nshimira amaraso yawe y’igiciro cyinshi yanyogeje ibyaha byanjye. Nshima umusaraba, nshima ya mva nziza, ariko cyane cyane nshima Umwami Yesu!”

Yifashishije umurongo wo muri 2 Abakorinto 5:17, Emelyne yagaragaje ko ashyizeho akadomo ku buzima bwa kera. “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize, dore byose bihindutse bishya,” yanditse.

Yongeraho ko ubu nta kintu cy’isi cyangwa umwanzi bizongera kumutera ubwoba, kuko yizeye ko ubuzima bwe bushinze imizi muri Yesu Kristo. Yanashyizeho n’undi murongo wo muri Abagalatiya 6:14, aho yavuze ati: “Sinkiratana ikindi uretse umusaraba w’Umwami Yesu Kirisitu, wategetse ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe. Nk’uko napfanye na Kristo, nzakomeza gusa na we.”

Uko yageze ku rugendo rushya

Kwizera Emelyne, wamamaye cyane muri 2024 ubwo yafotoranwaga n’umuhanzi The Ben, yongera kuvugwa cyane mu ntangiriro za 2025 ubwo hagaragaraga amashusho y’urukozasoni yamuteye ibibazo bikomeye bimushyira mu butabera. 

Iperereza ryaje kugaragaza ko yajyaga mu bikorwa bibi bitewe n’ibiyobyabwenge, ari na byo byatumye ashyirwa mu kigo ngororamuco, aho yamaze igihe yiga ubuzima bushya n’agaciro k’umuntu.

Nyuma yo kuva muri icyo kigo, Emelyne yahisemo gufata inzira nshya yo kwiyegurira Imana, avuga ko yahindutse kandi yabonye amahoro atari yarigeze abona mbere.

Noel Mporebuke

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1