Ubuharike bukomeje guteza amakimbirane mu miryango no gusenya ingo
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ubuharike, ubushoreke no gucana inyuma hagati y’abashakanye bigateza amakimbirane mu miryango, inzego z’ubuyobozi zisaba abaturage kubwirinda kandi bukabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ibi bikunze guteza ingaruka zirimo ubukene no gusenyuka kw’ingo.
Bamwe mu baturage baganiriye na GlobalUpdates.rw bagaragaje impamvu zibitera harimo irari, kwishimisha,ingeso mbi n’ibindi. Japhet NSENGIYAREMYE ati “Nge mbona biterwa n’uko abantu baba bashaka kwishimisha ngo bahaze irari ryabo, ariko ubuharike mbona ari ikintu kibi cyane. Ubuharike butuma abantu bashyamirana kuburyo bishobora no gutuma umwe yica mugenzi we mugihe yamufatiye mu cyuho, mbona butagakwiye kubaho.”
NYIRANSENGIMANA Donathille ati: ”Akenshi ngewe mbona ubuharike buterwa n’umurengwe. Kuko iyo umugabo mushakanye mukennye amara gukira agatangira kujya mu bandi bagore kuko aba abona wamugore we isura ye itakimubereye. Muri make mbona biterwa n’amafaranga kuko umuntu ntiyaba yabuze icyatunga uwa mbere ngo age mu bandi.”
Umuvunyi Mukuru, NIRERE Madeleine avuga ko ikibazo cy’ubuharike ari kimwe mu biteza amakimbirane hagati yabashakanye, bityo abantu bakwiye kubikumira no kubirwanya.
Ati:”Biragaragara ko hari abagabo bata inshingano zabo ukabona hari abanga kwishyura mituelle ugasanga umugore arishyura Mituelle nawe akamwishyurira kandi afite ubushobozi ibyo rero ntabwo ari byo.”
Mugihe bimeze bityo, Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata, avuga ko bazakomeza ubukangurambaga mu guhangana n’iki kibazo cy’ubuharike. Ati: “Ikigaragara ni uko hagomba kubaho ubukangurambaga bugaragaza ko ubuharike busenya imiryango buzana inzangano ndetse bukagira ingaruka ku bana babo ibi rero iyo ubibasobanuriye neza barabyumva.”
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, kigaragaza ko ubuharike mucyaro buri hejuru kukigero cya 2.5% aho mu mujyi buri kuri 1.4% ikindi kandi uburezi buri mubituma ubuharike bugabanuka aho hagati ya 2.4% na 5.1% bugaragara hagati y'abantu batize naho hagati ya 0.2%na 0.3% baba barize.
Ishimwe Claude
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
1
Kinyarwanda
English
Français
Swahili