Abageni baraye ku Biro by'Akagari ka Rwampara mu Ijoro ry'Ubukwe

Feb 13, 2026 - 20:45
Feb 13, 2026 - 21:22
 0
Abageni baraye ku Biro by'Akagari ka Rwampara mu Ijoro ry'Ubukwe

Umusore wo mu Mujyi wa Kigali, yatekeye umutwe umukobwa bakundana, amubeshya ko afite aho bazaba nyuma yo gukora ubukwe, bajya kurazwa ku biro by’Akagari ka Rwampara bagifite n’ibirongoranwa byabo.

Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare, 2026. Asobanurira umunyamakuru wa TV1 agahinda ke, uyu mukobwa, yavugaga ko yakundanye n’uwo musore ndetse baza gusezerana mu Murenge ku wa Kane tariki 12 Gashyantare, 2026, mu Karere ka Kamonyi.

Uyu mukobwa avuga ko uwo musore yari yaramubwiye ko yakodesheje inzu mu Mujyi wa Kigali ngo ahitwa mu Kanogo ariko yatunguwe no gusanga byari ikinyoma.

Ati ”Mu by’ukuri ibyambayeho, twageze inaha mu masaha ya saa kumi n’ebyiri, (mu mujyi wa Kigali). Umuntu yamenyeshaga ko inzu yayibonye i Nyamirambo, ari nayo abamo. Yambwiraga ko ari i Nyamirambo mu Kanogo, ndabyemera.”

Uyu mukobwa avuga ko yari yaherekejwe n’umubyeyi wamuherekeje(Marraine), ariko babeshywe n’uwo musore kuko yabazengurukije akabajyana mu kabari bafite ibirongoranwa, birimo amajerekani arimo inzoga n’imyenda.

Ati “Twaje nk’abageni atwakirira mu kabari, tubona biraducanze amasaha angahe arashira. Tumubajije aratubwira ngo ‘nagira ngo nkumenyereza abandi banyambariye, ubundi dusubire inyuma.”

Nyuma yo gusererezwa n’uwo wari umukunzi we, bagiye kurara mu Kagari. Ubuyobozi bw’Akagari bwabajije uwo mukobwa icyifuzo cye asubiza ko ” yifuza gusubira iwabo ”. Ni mu gihe umusore we yavugaga ko yari afite gahunda yuko yazasubiza mu cyaro umugore we.

Ivomo:umunota.com

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 1
Sad Sad 1
Wow Wow 0