Umugore yabyariye mu modoka y’abagenzi mu nzira iva i Muhanga yerekeza i Rubavu
Mu Karere ka Ngororero, umubyeyi wari mu rugendo mu modoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ya Kampani ya Virunga, yabyariye mu nzira nyuma yo gufatwa n’ibise bitunguranye.
Amakuru aturuka ku bagenzi bari muri iyo modoka avuga ko ubwo bari bageze ahitwa Kazabe mu Murenge wa Ngororero, batangiye kumva umugore ataka cyane maze bamubaza ikibazo afite, abamenyesha ko yafashwe n’ibise.
Umucungamutungo wa Kampani ya Virunga, Ndikuryayo Gaspard, yabwiye Umuseke ko bakimara kumenya iby’ayo makuru, bahise bagira amahirwe yo kubona imbangukiragutabara (ambulance) yavaga i Rubavu yerekeza i Muhanga, maze barayihagarika kugira ngo ifashe uwo mubyeyi.
Nk’uko uwo mucungamutungo abisobanura, muganga wari muri iyo ambulance yinjiye mu modoka saa sita n’igice (12h30 p.m), asaba abagenzi gusohoka kugira ngo afashe uwo mugore. Hashize akanya gato bumva uruhinja rutangiye kurira, bamenya ko yabyaye umwana w’umuhungu.
Ndikuryayo yongeyeho ko uwari utwaye imodoka yababwiye ko uwo mubyeyi yari afite itike imujyana mu Murenge wa Bigogwe, ariko kugeza ubu imyirondoro ye ntiramenyekana neza, kuko yahise ashyikirizwa abari mu Bitaro bya Muhororo kugira ngo bamwiteho.
Nubwo twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhororo, Bwana William Namanya, ntiyabashije kwitaba telefone ye, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntiyabusubije.
Tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru kugira ngo tumenye amakuru arambuye ku mubyeyi wibarutse n’uko we n’umwana we bamerewe nyuma yo gufashwa n’abaganga.
Noel Mporebuke
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
1
Funny
1
Angry
0
Sad
0
Wow
1
Kinyarwanda
English
Français
Swahili