Irembo ryagize uruhare rufatika mu kwihutisha serivisi

Apr 1, 2026 - 18:38
 0
Irembo ryagize uruhare rufatika mu kwihutisha serivisi

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dominique Habimana, agaragaza ko gahunda ya Serivisi zitangirwa ku irembo zatumye abaturage boroherwa no kubona serivisi mu buryo bwihuse. Bamwe mu baturage nabo bishimira izi serivisi, kuko batakigorwa no kujya gutora imirongo ku nzego z'ubuyobozi nk'uko byahoze mbere.

Ibi bije nyuma y'uko gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga imaze igihe ishishikarizwa abanyarwanda aho ibi byagiye byoroshya gahunda zitandukanye z'abaturage, mu byakozwe harimo no gutangira ndetse no kwa Serivisi hifashishijwe irembo bimwe mu byacyemuye ibibazo bitandukanye.

Bamwe mu baturage baganiriye n'itangazamakuru bagaragaza uburyo irembo ryoroheje ibintu.

Umubyeyi uzwi ku izina rya Mama Kapiteni uri mu kigero k'imyaka 50 utuye mu karere ka huye, yagaragaje imbamutima ze kucyo serivisi z'irembo zafashije mubijyanye n'imitangire ya serivisi. 

Ati: "Irembo rikugerera aho utabasha kugera. Mbere ritaraza twajyaga tugorwa no kwishyura amazi kuko byadusabaga kujya mu mugi cyangwa kuri WASSAC, hari n'igihe najyagayo nkasanga hari umurongo muremure nkataha ntanabonye serivisi bikazansaba gusubirayo. Ubu rero aho irembo ryaziye ibintu byaroroshye, kuko izo serivisi zadusabaga gukora ingendo dusigaye tuzisabira ku Irembo."

 Jean Bosco, umugabo uri mu kigero k'imyaka 35, ukorera ubu technicien mu isantere ya Tumba, nawe avugako Serivisi zitangirwa ku Irembo  zatumye gahunda ze zisigaye zigenda neza.

Ati: "Kuri ubu iyo nkeneye kwishyura imisoro ndetse no gusaba serivisi z'amabanki ibyinshi mbikoreshereza ku Irembo rinyegereye ndetse n'ibindi byangombwa bitandukanye mbibona ntiriwe nsiragira."

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Dominique Habimana, agaragaza ko gahunda y'irembo yatumye abaturage boroherwa no kubona Serivisi mu buryo bwihuse.

Ati: "Murabizi ko ikoranabuhanga riri mu bintu byadufashije mu kugabanya ibyaha bya ruswa ndetse no gusiragira, bikagira uruhare mu kwihutisha imitangire ya Serivisi, aha turagaruka cyane kuri serivisi zitangirwa ku rubuga 'irembo, nk'ikemezo cy'amavuko, icy'uko wasezeranye/washatse n'ibindi byinshi
 muri make uru ni urubuga rwadufashije ndetse rukidufasha."

Serivisi zitangwa binyuze ku rubuga rw'irembo zatangiye gutangwa mu mwaka wa 2015, zitangijwe na leta y'uRwanda binyuze mu kigo k'igihugu gitsura amajyambere RDB. Kugeza ubu serivisi zirenga 240 zikaba zitangwa binyuze kuri uru rubuga.

Claude ISHIMWE

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0