Abikorera barasabwa kunoza ibyo bakora no gutanga serivise nziza ku babagana
Minisitiri w'Imari n'igenamigambi, Yusuf Murangwa, asaba abikorera kunoza ibyo bakora no gutanga serivise nziza ku babagana, kuko ari amahirwe kuri bo kandi ari byo bizihutisha iterambere ry’Igihugu.
Ubwo yafataga ijambo mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye ku itariki ya 5 na 6 gashyantare 2026, Minisitiri w’imari n’igenenamigambi MURANGWA Yussuf yibukije urugaga rw’abikorera ko kunoza ibyo bakora no gutanga serivisi inoze ku babagana, ari amahirwe kuribo ndetse no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.
Ati: “Leta izana amahirwe y’ubukerarugendo ariko abikorera ntibabibyaze umusaruro. Tukaba dusaba ko inzego z’abikorera ayo mahirwe abyazwa umusaruro. Hari uguteza imbere ubukerarugendo (tourism), hari inama nyinshi Leta izana hano zirimo abantu benshi nabo tukabakira neza. Abantu basura u Rwanda bishimira uburyo tubakira.”
Ibi bije nyuma y’uko humvikanye abaturage bagaragaza ko binubira imitangire mibi ya serivisi igaragara mu nzego z’abikorera cyane cyane abacuruzi ba service n’ibintu barimo abafite za restaurent, n’ibindi. Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaza imvamutima zabo kuri iki kibazo banagaragaza ko imbuga nkoranyambaga nazo zigira uruhare mukuba bahabwa servisi mbi.
Mushimiyimana Clarisse ati: “Ngewe mbona imbuga nkoranyambaga zitiza umurindi iki kibazo. Kuko hari igihe uba ugiye kwaka serivisi ugasanga umuntu yibereye kuri za tiktok na watsapp akirengagiza abamugana bitewe no gukunda imbuga nkoranyambaga.”
Ubushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda bwo mu mwaka wa 2025, bwagaragaje ko mu nzego zagaragayemo ruswa n’imitangire mibi ya serivise, ziganjemo Urwego rw’Abikorera ku kigero rwa 8% rukaba ari rwo rwego ruza imbere y’izindi mu gihugu.
Ishimwe Claude
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili