Bamwe mu batwara ibinyabiziga bafite impungenge z’izamuka ry'ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli kubera intambara yo muri Iran
Bamwe bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu bakoresheje ibinyabiziga bo mu Rwanda, bavuga ko intambara imaze iminsi yubuye muri Iran no mu karere iherereyemo, ibateye impungenge z’uko ibiciro by’ibikomoka kuri Petroli bishobora kwiyongera, bagasaba inzego zibishinzwe gushaka icyakorwa hakiri kare.
Ni nyuma y’uko hashize iminsi 12 Israel na Leta zunze ubumwe za Amerika bitangije intambara ku gihugu cya Iran, bikaba byaratumye umuhora wa Hormuz usanzwe unyuzwamo ibicuruzwa nka peteroli utabasha gukora neza.
NZABAHIMANA Cyprien uri mu kigero cy’imyaka 40 usanzwe akorera akazi k’ubumotari mu mugi wa Huye avuga ko afite impungenge z’uko bashobora kuzabura ubushobozi bwo kugura esansi.
Ati:” Rero nk’abantu bakoresha ibikoresho bikenera peteroli, esansi cyangwa se na mazutu, tuzabura ubushobozi bwo kugura essanzi bitewe n’uko ibiciro byayo byiyongera ariko amafaranga abagenzi batanga ntiyiyongere. Icyo dusaba ni uko Leta yadushyiriraho nka nkunganire kugira ngo ibintu bibashe kutworohera. Naho ubundi bitabaye ibyo bizananirana ibijyanye na esansi na mazutu kuba twabinywa ubundi tukajya mu muhanda.”
Tuyishime Japhet ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu yifashishije Taxi avuga ko nawe afite impungenge. Ati:”Imbogamizi zo zirahari nyinshi kuko na mbere y’uko iriya ntambara iba byagiye bigaragara ko esansi yagiye izamuka. Mu myaka yashize esansi yaguraga amafaranga 600 rwf none ubu yari imaze kugira ibihumbi 2000 rwf. Ikigomba gukorwa ni uko ababishinzwe bashobora gushakira amasoko n’ahandi kugira ngo abashoramari babashe koroherwa.”
Mugihe hariho izo mpungenge, Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda, Prudence SEBAHIZI, amara impungenge aba baturage n’abandi bose bafite impungenge ku biciro, kuko batangiye gushaka uburyo bwo kubikumira.
Ati: “Ubungubu dufite ingamba ku rwego rwa mbere, turi gukorana n’abakura Peteroli hanze kugira ngo turebe peteroli yacu iri munzira yamaze kurenga ziriya nzira ziri kubera mo intambara, kugira ngo turebe ko yagera mu gihugu vuba ndetse tunarebe ko mugihe ihageze dufite ububiko buhagije. Icyo gihe nibura tuba tuvuga ngo bishobora kuba mu mezi abiri bigahosha turamutse dufite peteroli yinjiye mu gihugu, tukaba tuyifiteho ububasha iyo yaba ari ingamba imwe. Turimo turakorana n’abazana peteroli ngo turebe peteroli ikiri munzira yaba iri ku cyambu cyangwa mu bwato igere mu gihugu.”
Kuva mu Ugushyingo 2025 ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byarazamutse, aho litiro ya lisansi yageze kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu ari 1.900 Frw, bikaba bimwe mu byo abatwara ibinyabiziga baheraho bavuga ko ibi biciro bishobora kwiyongera.
Claude ISHIMWE
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili