Akarere ka Musanze n'Abafatanyabikorwa bagaragaje uko bazahanga Imirimo Isaga ibihumbi 950

Mar 12, 2026 - 13:58
Mar 12, 2026 - 15:13
 0
Akarere ka Musanze n'Abafatanyabikorwa bagaragaje uko bazahanga Imirimo Isaga ibihumbi 950

Akarere ka Musanze ku bufatanye n’abashoramari batandukanye biyemeje guhanga imirimo isaga  ibihumbi 950 mu rwego rwo gufasha abaturage kubona imirimo ibinjiriza ikabafasha kwikura mu bukene.

Ibi bije nyuma y’uko hagaragaye ikibazo cy’ubushomeri kibangamiraga benshi. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice aboneraho gukangurira abikorera bo mu tundi turere tugize iyi Ntara gufatanya n’abayobozi mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bikibangamiye abaturage.
Ati: “Ik’ingenzi twabasabaga ni ukugira uruhare mu bikorwa biteza imbere akarere ka Musanze, by’umwihariko gufasha abaturage kwikura mu bukene  ariko no gusukura umugi wabo wa musanze ndetse n’ibikorwa biteza imbere abaturage muri aka karere. Aho twabonyeko hari abaturage bakiba ahantu hadatunganye bakaba biyemeje ko bagiye kubikemura, no gukora ishoramari rituma abaturage babona imirimo bakivana mu bukene."

Bamwe mu bikorera n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Musanze baganiriye  n’itangazamakuru, bavuga ko guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage, ari ingamba zihuriweho ntawe usigaye.
Biyemeje guhanga imirimo isaga  ibihumbi 950 mu rwego rwo gufasha abaturage kubona imirimo ibinjiriza ikabafasha kwikura mu bukene.

Bati: “Ingamba zo kurwanya ubukene ntabwo ari ingamba z’urwego rumwe cyangwa iz’umuntu umwe ahubwo ni ingamba zihuriweho. Ariko nkatwe abikorera n’abashoramari bio mukarere ka musanze twababwira ko ingamba zihari kandi twazitangiye. Iyo turi kuvugurura umugi tuba duhanga imirimo. Iriya mirimo ibihumbi 950 igomba guhangwa muri uyu mwaka tuyifitemo uruhare rukomeye. Ziriya nyubako ubona zubakwa ntanyubako n’imwe ishobora kuzura idakozeho abantu bagera kuri 250. Abo bantu baba bahembwa icyo bahembwe kikabafasha kuzamura no gukura ubukene mu miryango yabo."

Umudamu ukora ubucuruzi nawe ati: "Natwe nk’abashoramari uruhare rwacu ni ugukomeza guhanga imirimo itanga akazi ku baturage. Umuturage ufite akazi abasha kwitunga ndetse n’ibibazio yari afite bikagabanuka. Rero turakomeza kwagura isoko ryacu no guhaza abakiriya bacu nabo bakomeza biyongera."

Usibye guhanga imirimo, abikorera bo mu karere ka Musanze bakomeje ibikorwa byo kuvugura umujyi bazamura inyubako zigezweho, bigafasha n’abaturage by’umwihariko urubyiruko kubona imirimo.

Claude ISHIMWE

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0