Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rugiye gutora abayobozi bashya
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje ku mugaragaro ko rugiye gutangira amatora y’inzego zose, azaba kuva ku wa 9 kugeza ku wa 16 Werurwe 2026. Aya matora azabera ku nzego zitandukanye zirimo Akarere, Intara n’Umujyi wa Kigali, Amahuriro (Chambers) ndetse no ku rwego rw’Igihugu.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, igikorwa cyo kwakira kandidatire kizatangira ku rwego rw’Akarere kuva ku wa 3–5 Werurwe 2026, amatora abe ku wa 9 Werurwe 2026. Ku rwego rw’Intara, kandidatire zizakirwa kuva ku wa 5–9 Werurwe 2026, amatora abe ku wa 11 Werurwe 2026.
Ku Mahuriro (Chambers), kandidatire zizakirwa kuva ku wa 9–11 Werurwe 2026, amatora abe ku wa 13 Werurwe 2026. Ku rwego rw’Igihugu, kandidatire zizatangira kwakirwa kuva ku wa 10–14 Werurwe 2026, naho amatora abe ku wa 16 Werurwe 2026.
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Bwana Stephen Ruzibiza, yashimiye abayobozi barangije manda zabo ku ruhare bagize mu guteza imbere urugaga n’ubukungu bw’igihugu. Yagize ati: “Turashimira byimazeyo abayobozi barangije manda zabo ku ruhare rukomeye bagize mu guteza imbere PSF n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange. Mu gihe twitegura aya matora, turabizi ko atari ugusimburana mu buyobozi gusa; ni no kongera gushinga imizi n’indangagaciro z’Urugaga mu kwagura iterambere ry’ubukungu muri rusange. Aya matora ni kimwe mu mahirwe yo kwihitiramo abayobozi bazatugeza ku iterambere rirambye.”
PSF irashishikariza abanyamuryango bose bujuje ibisabwa gutanga kandidatire zabo no kugira uruhare muri aya matora, hagamijwe gukomeza guteza imbere urwego rw’abikorera no kongera imbaraga mu bukungu bw’u Rwanda.
Noel Mporebuke
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
1
Wow
1
Kinyarwanda
English
Français
Swahili