Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byongeye kuzamuka
Mu itangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru wa RURA RUGIGANA Evariste, rivuga ko Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha Abaturarwanda bose ko mu gihe cy’amezi abiri (2), guhera ku wa 8 Ugushyingo 2025 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00), ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli byavuguruwe uko bikurikira:
RURA ivuga ko Lisansi itagomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1,989 kuri litilo imwe kivuye 1,862Frw kuri litiro, naho Mazutu yo ntigomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1,900 kuri litilo imwe ivuye kuri 1,808Frw.
Iri tangazo kandi rivuga ko Mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gukurikirana ubukungu bw’ibi bicuruzwa kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ryabyo no kurengera inyungu z’abaguzi.
Yanditswe na Noel Mporebuke
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
1
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili