Kicukiro:Umudugudu wa Nyabyunyu Wibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 uha inshingano Urubyiruko
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa. Ni muri urwo rwego Abaturage bo mu mudugudu wa Nyabyunyu, Akagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe mu mujyi wa Kigali, bahuriye hamwe mu gikorwa cyo #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Mu bitabiriye iki gikorwa hari higanjemo urubwiruko n'abakiri bato, ibintu bitanga ikizere ko u Rwanda rw'ejo hazaza ruzaba rwubakiye ku bantu basobanukiwe ububi bw'ivangura iryo ari ryo ryose.
Ikiganiro cyatanzwe nkuko cyateguwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Uburere Mboneragihugu, kibanze ku mateka ya Jenoside; uhereye ku mibereho n'imibanire y'Abanyarwanda mbere y'ubukoloni, mu gihe cy'ubukoloni, mu gihe cy'ubwigenge na repubulika, mu gihe cya Jenoside ndetse n'uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside kugeza ubu.
Umuyobozi w'umudugudu wa Nyabyunyu Mugemangango R. Constantin yashimiye abaturage ayoboye ukuntu bitabira ibikorwa byose harimo n'iki cyo #Kwibuka32, ashimira cyane cyane urubyiruko aruha n'umukoro wo kumva no gusobanukirwa amateka ngo bubake u Rwanda ruzira Jenoside.
Ati:"Nejejwe n'uko mu bitabiriye urubyiruko narwo ruhari. Ndabasaba gutega amatwi mukumva neza amateka ya Jenoside, mukayasobanukirwa kugira ngo ejo mutazagwa mu mutego w'abafite ingengabitekerezo ya Jenoside. Mukwiye gukura mutekereza icyatuma u Rwanda rubaho neza rugatera imbere rutekanye."
Abayobozi batandukanye bafashe ijambo; haba umuyobozi wa Ibuka ndetse na perezida wa Njyanama y'akagari ka Karama uyu mudugudu uherereyemo, nabo bagarutse ku gushishikariza abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gufatanya n'ubuyobozi bwiza bw'igihugu kubaka u Rwanda twifuza, no gutoza urubyiruko kurwanya icyazana amakimbirane mu banyarwanda
Nyuma y'impanuro z'aba bayobozi, hakurikiyeho gukurikira ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame mu ijambo ritangiza icyunamo, aho yagize ati:"Uyu munsi udutera imbaraga twese, dukura imbaraga ku barokotse, bakomeza kubera isoko y’ubumuntu igihugu cyacu kivomaho. Ku barokotse mwese, mumenye ko mutari mwenyine. Turi kumwe igihugu cyose.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho, byashobotse kuko Abanyarwanda bose bashyize hamwe mu rugendo rwo kubaka igihugu. Yavuze ko ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kwigaragaza, ko abayobozi bayigizemo uruhare bahamwe n’ibyaha mu nkiko mpuzamahanga hashingiwe ku bimenyetso simusiga.
Yavuze kandi ko Inkiko Gacaca zigaragaza uko Jenoside yakozwe, binagaragazwa n’inyandiko zanditswe muri icyo gihe zibitse amakuru yose yatanzwe muri Gacaca.
Umudugudu wa Nyabyunyu ni umwe mu midugudu iri kwihuta mu iterambere, ubufatanye, kwishakamo ibisubizo no guhanga udushya. Uyu mudugudu umaze guca uduhigo twinshi kuko umaze guhiga indi midigudu kubera ibikombe wegukana haba ku rwego rw'umurenge ndetse n'Umujyi wa Kigali haba mu Buzima, Imibereho myiza, Iterambere n'ibindi. Ibyo byose bakaba babikesha ubuyobozi bwiza bufatanya n'abaturage baho.
Mporebuke Noel
What's Your Reaction?
Like
3
Dislike
0
Love
2
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili