Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kuba ku isonga ry’iterambere ry’u Rwanda

Mar 22, 2026 - 21:01
 0
 Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kuba ku isonga ry’iterambere ry’u Rwanda

Mu gihe Isi ikomeje kwinjira mu bihe by’impinduka zikomeye zirimo iz’umutekano muke n’imibanire mpuzamahanga igenda ihinduka, Jeannette Kagame yagaragaje ko abagore bakwiye gufata iya mbere mu guhangana n’izo mpinduka no kuzibyaza umusaruro.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu Nama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku FPR Inkotanyi, yahuje abarenga 2000 baturutse hirya no hino mu gihugu.

Mu ijambo rye ryibanze ku bihe Isi irimo kunyuramo, Madamu Jeannette Kagame yagize ati:“Ni igihe Isi irimo impinduka nyinshi, aho imibanire n’imikoranire mpuzamahanga igenda ihinduka, ibibazo by’umutekano bikiyongera mu bice bimwe by’Isi, hakiyongeraho n’imyumvire mishya igira ingaruka ku muryango n’indangagaciro ziwugize.”

Yagaragaje ko ibi bihe bisaba abagore kudasigara inyuma, ahubwo bakaba imbarutso y’impinduka nziza ziganisha ku iterambere rirambye.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore bibumbiye muri uru rugaga gukomeza gukora iyo bwabaga, bagahindura imitekerereze n’imikorere kugira ngo barusheho kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.

Ati:Nk’abagize Urugaga rw’Abagore, dukomeze kuba umusemburo w’impinduka mu mitekerereze, mu myumvire n’imikorere. Gukunda no kwimana u Rwanda bikomeze kuba imibereho yacu ya buri munsi kuko nta wundi uzabidukorera.”

Yanibukije ko u Rwanda rwashyizeho amategeko arengera abagore ndetse n’ubuyobozi bubaha agaciro kabo, ashimangira ko amahirwe ahari akwiye gukoreshwa neza:“Ntacyo Igihugu kitaduhaye  ahasigaye ni ahacu,” ni ko yongeyeho.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe, yashimye uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame mu guteza imbere abagore n’umuryango muri rusange.

Yagize ati:“Nshimire abitabiriye iyi nama ku bikorwa bagezeho n’ibyo biyemeje gukora mu myaka ibiri iri imbere. Ibi bigaragaza ubushake bwo gukomeza kubaka Igihugu.”

Yakomeje asaba abagore, by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, kongera imbaraga mu kwegera abaturage no kubashishikariza kwitabira gahunda z’umuryango.

Ati:“Kwitabira gahunda za FPR Inkotanyi mu Midugudu bizafasha buri wese kuzishyira mu bikorwa mu buryo burambye.”

Iyi nama yasize ubutumwa bukomeye ko mu gihe Isi ihinduka, u Rwanda rugomba gukomeza gushingira ku mbaraga z’abagore nk’inkingi y’iterambere.

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame bugaragaza ko ejo hazaza h’u Rwanda hashingiye ku baturage barwo, by’umwihariko abagore bagira uruhare mu guhindura imyumvire, ibikorwa n’iterambere ry’Igihugu.

 Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0