Hatangijwe Uburyo Bushya bwo Guhinga Imyumbati Umusaruro ukikuba gatatu-Zai pit
Abahanga mu buhinzi baratangaza ko uburyo bushya bwo guhinga imyumbati hakoreshejwe ibinogo bizwi nka Zai pit buzakuba inshuro nyinshi umusaruro kandi bugafasha kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Ni imwe mu ngingo zagarutsweho mu nama ya Cassava Week yabereye mu Karere ka Gisagara, igahuza inzego zitandukanye zita ku buhinzi bw’imyumbati mu Rwanda.
Zai pit ni uburyo butuma umusaruro wiyongera kubera ko buri giti giterwa mu kinogo cyiteguye neza, gifite metero ebyiri kuri ebyiri n’ubujyakuzimu bwa santimetero 40. Ifumbire ihashyirwa mbere yo gutera ingeri, bikagabanya imisarane no kongerera imbuto amahirwe yo kumera neza.
Nyuma yo gucukura ikinogo, umuhinzi ashyiramo igitebo cy’ifumbire, agatera ingeri y’umwumbati ifite amaso umunani ariko hakarebwa ko abiri asigara hejuru, hanyuma agatakiriza isaso hejuru y’ikinogo. Ibi bituma ubutaka bwifata, bukagumana amazi, ndetse imbuto igakura neza n’ubwo haba hari igihe cy’izuba.
Iyo imyumbati imaze kuzamuka kuri santimetero 25, umuhinzi ayibagarira, agashyiraho igitaka cyakuwe hafi y’ikinogo ku buryo na ya maso abiri yasigaye hejuru ashobora kuvamo indi myumbati. Ibi bituma igiti kimwe gitanga umusaruro munini, ushobora kugera no kuri kilo 75 ku giti.
Kantarama Césarie, Umuyobozi wa Syndicat Ingabo, avuga ko ubuhinzi bwa Zai pit butuma umurima utanga umusaruro mwinshi kandi bufasha kurwanya isuri ndetse no gukumira kwangirika kw’imbuto. Ati: “Aho wahingaga imbuto 10,000 mu buryo busanzwe, ubu wahinga 1,000 gusa kuri hegitari kandi ukabona umusaruro wikubye inshuro eshatu. Aho hasarurwaga toni 14, ubu hashobora kuva toni 40 kugera kuri 70.”
Kantarama Césarie, Umuyobozi wa Syndicat Ingabo
Abahinzi bamaze kugerageza ubu buryo babonye impinduka zigaragara. Ntivuguruzwa Augustin wahinze hegitari ebyiri, yavuze ko mbere yahingaga cyane ariko umusaruro ukaba muke, none ubu hegitari imwe ishobora kumwinjiriza miliyoni 20 Frw. Mukamusoni Alexia na we yemeza ko kimwe cya kabiri cya hegitari kimuhaye toni 30, mu gihe agahinga gakondo yavanagamo toni eshatu cyangwa eshanu gusa.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abahinzi gukomeza gukurikiza uburyo bugezweho nko gushyira ifumbire ihagije mu murima no gucunga amazi mu butaka, kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera. Yibukije abahinzi ko gufata ubwishingizi bw’imyumbati ari ingenzi kuko yabaye igihingwa cy’ingenzi mu bukungu.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice,
Kugeza ubu, hegitari 500 zamaze gutangizwa mu buhinzi bwa Zai pit, hakiyongeraho uturimashuri 500 twigisha abahinzi gukoresha ubu buryo bushya mu turere 10 dukunda guhingwamo imyumbati.
Ubu buryo bushya buritezweho kongera umusaruro no guteza imbere ubuhinzi bw’imyumbati mu Rwanda mu gihe kidatinze.
Noel Mporebuke
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
1
Love
1
Funny
0
Angry
1
Sad
0
Wow
1
Kinyarwanda
English
Français
Swahili