Gisagara:Abana bakiri Ibibondo basabye Perezida Kagame gutegeka Meya Rutaburingoga gukemura Ikibazo cy’Umutungo w’Ababyeyi babo watejwe Cyamunara by’Amaherere

Apr 21, 2026 - 23:23
Apr 22, 2026 - 00:50
 0
Gisagara:Abana bakiri Ibibondo basabye Perezida Kagame gutegeka Meya Rutaburingoga gukemura Ikibazo cy’Umutungo w’Ababyeyi babo watejwe Cyamunara by’Amaherere

Imyaka irenga itanu irashize uwitwa Nyabyenda Jean wo mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, Akagari ka Mukande, asaba Inzego bireba kumukiranura n’uwitwa Hitayezu wamugurishirije Umutungo Amasezerano bagiranye atararangira,  abana be bakaba bari kubura aho baba, bityo ubwabo bahitamo gusaba Perezida Paul Kagame gutegeka Meya wa Gisagara gukemura Ikibazo cy’ababyeyi babo bidatinze.

Ni Amakimbirane akomoka kuri Moto uwitwa Hitayezu yakodesheje Nyabyenda Jean muri 2018 kuri Miliyoni 2, bumvikana ko ayimuhaye mu gihe cy’Imyaka, akajya yishyura ibihumbi 85( 85,000) buri kwezi Imyaka 2 yashira uwayikodesheje akayigumana.

Anasabwa icyakora gutanga Ingwate y’inzu yazavamo ubwishyu, haramutse hatabayeho kwishyura. Gusa ngo Hitayezu atitaye ko yari amaze kwishyurwa Amezi 9 yaraje atwara Moto, hashize iminsi mike ajya kurega mu bunzi, asaba ko hatezwa Cyamunara inzu y’uwo yari yahaye Moto.

                                   Uko ikibazo giteye

Nk’uko byavuzwe haruguru, Hitayezu wari umaze kugirana Amasezerano y’Ubukode bwa Moto na Nyabyenda, ntiyihanganiye ko imyaka ibiri ishira kuko nyuma  y’amaezi 9 gusa, ngo yaje kubwira Nyabyenda ko amutiza Moto akazayimuzanira bukeye, nyamara  ntiyayigaruye yirengagije ko hari n’amafaranga y’ayo mezi yaramaze gufata, ahubwo ajya kurega ngo agurishe ingwate.

 Abaturanyi ba Nyabyenda bakaba bamagana Ubujura bw’uyu Hitayezu, nyamara ngo bwaje gushyigikirwa n’Abunzi b’Umurenge bemeza ko ari mu ukuri, bikavugwa ko mu Nteko iburanisha hari harimo Umuvandimwe wa Hitayezu.

Nyiri ugukodesha Moto ariwe Nyabyenda Jean, Agira ati:“Mu by’ukuri nemera ko nakodesheje Moto, namuhaye Ingwate y’inzu imwe ya M11 kuri M6 ifite No 24. Ntabwo ari ikibanza yahawe n’ikimenyimenyi sinigeze muha Icyangombwa cy’ubutaka kuko ari inzu gusa namuhaye. Natangajwe rero no kumva ko afite icyangombwa cy’ubutaka bwanjye bwose ari nabwo baheraho banyambura umutungo wose ngo banyangaze jye n’abana banjye, ikigo cy’igihugu cy’ubutaka nacyo kizabibazwe.

Avuga ko ikibazo cye kirimo akagambane ka Gitifu w’Akagari ka Mukande Mark Mutuganyi Ukomeje kujya inyuma y’uwitwa ko yaguze cyamunara umutungo we.

Ikindi avuga ni uko ngo Abunzi b’Akagari banzuye ko Hitayezu atsinzwe kuko yatwaye Moto n’amafaranga y’Amezi 9 yose, bakaba batariyumvishaga uburyo yaba abishaka ibyo byose, ariko ajuririye Abunzi b’ Umurenge ngo bari bayobowe na mwene wabo, banzura ko  Nyabyenda atsinzwe,  iminsi itagegeze kuri 30 bagateza Kashi mpuruza, bagateza Umutungo we atanabizi.

                              Nyabyenda yarashimuswe

Nyabyenda avuga ko bisunze Urukiko rwisumbuye rwa Huye basaba kurenganurwa, cyakora bikorwa n’umugore we wifuzaga ko byibura yabona 50% by’umutungo ariko Ikirego nticyakirwa.

Ku urundi ruhande avuga ko mu kwezi gushize kwa 3 yashimuswe n’Imodoka ya RIB ya ndora nta rupapuro rumufata ajyanwa kuri Station yabo, ngo bivuye ku kagambane ka Kayitesi Alice uvuga ko yaguze muri cyamunara  na Gitifu  w’Akagari Malk Mupiganganyi  umaze igihe ngo ahabwa Ruswa n’uwo Alice ngo basohorwe we n’Umuryango we mu nzu.

Avuga ko ubwo yageraga yo, bamutegetse gusinya ko atanze inzu ndetse n’Umugore ngo bamubwira ko natava muri iyo nzu azavamo ari Umurambo, bivuwa na Alice bikaba byaramuteye ubwoba ayisohokamo bamusinyisha ku ngufu, Ibyumweru 2 bikaba bishize bari kwangara.

Abana basabye Perezida Paul kagame gutegeka Meya Rutaburingoga Jerome agakemura ikibazo cy’Abyeyi babo

Mu ijwi ryuje Ikiniga umwana wa Nyabyenda w’Imyaka 12 ari kumwe na turumuna twe duto,  yatakambiye Perezida Paul Kagame ngo abaheshe Umutungo wabo, kuko uwahawe ingwate y’inzu 1 yabatwariye n’indi ya 2 itari mu masezerano bagiranye n’Umubyeyi wabo.

Agira ati “ Ndi umwana ariko byose mba mbibona. Turi guhohoterwa n’abakire. Tumaze ibyumweru 2 turaraguza kandi dufite inzu yacu ya kabiri itaratanzweho Ingwate, bitewe n’uko  Gitifu w’Akagari na Alice bayifunze. Jywe ubwanjye nk’umwana, niyemeje kujya kuyikingura ngo barumuna banjye be kwicwa n’umusonga, kandi ngo tujye tujya kwiga tubonye aho dukarabira, twanabitse imyenda n’amakayi. Turasaba Nyakubahwa Perezida wacu, Umubyeyi wacu dukunda gutegeka Meya  wa Gisagara akaduhesha ibyacu.”

Ni Amagambo yazamuye Amarangamutima ku baturage bose bari bari aho, maze  basaba ko Hitayezu yakurikiranwa we na Alice, kuko ngo bihimbiye n’Icyangombwa cy’Umutungo kandi icy’Umwimerere Nyabynda agitunze.

Umwe mu badamu wirinze gutangarizwa Amazina n’amashusho, Agira ati “ Ibi byose ni Gitifu w’Akagari ka Mukande. Malk Mupiganyi ubyihishe inyuma, Umuyobozi wirirwa urya Ruswa nk’uko yabimenyereye, akaba ashaka ko uyu muryango wangara ku gasozi n’abana b’Impinja. Tukaba tutiyumvisha na gato Inyungu azabikuramo.

Avuga ko Abaturage bashinganishije Nyabyenda mugenzi wabo, ko niyongera gushimutwa akabura byanamuviramo urupfu, ko amaraso ye yabazwa Gitifu w’Akagari ka Mukande, Hitayezu na Alice Kayitesi, kuko aribo bagambiriye  kumutsida ku mutungo we kandi uwo yabagwatirijhe uhari.

Undi ni Musine Jean Claude Avuga ko bitumvikana uburyo umuturage ababarira mu Akagari, mu Murenge, Akarere kose, hari Inzego z’Ubuyobozi ntizimanuke ngo zumve ikibazo uko giteye,  bagahitamo kwigumira mu biro bakagendera kuri Raporo za Gitifu Mark Mupiganyi Utajya ugira icyo amariye abaturage be.

NI benshi batanze ubuhamya kuri uyu wa 21 Mata 2026, basaba ko niba Ubuyobozi bw’Akarere ntacyo bukoze, bo ubwabo bazandikira Perezida wa Repubulika mu izina ryabo, maze ngo bakamusaba kurenganura Umturage wabo wagurishijwe.

Ikinyamakuru Igisabo cyashatse kuvugisha Gitifu w’Akagari ka Mukande Malk Mupiganyi kubyo ashinjwa n’abturage ayoboye, yirinda kwitaba Telefoni cyane ko yari asanzwe afite Inomero y’Umunyamakuru.

Amakuru twamenye, ni uko n’ubwo bwose yanze kwitaba kandi akanga no kuza aho Itangazamakuru ryari riri yabimenye, ko mu nteko rusange y’Abaturage yayoboye kuri uyu wa 21 Mata  yibasiye cyane Umuryango wa Nyabynda wazanye Itangazamakuru mu Kagari ke, avuga ko ntacyo rimaze kandi ntacyo ryamutwara.

Emmanuel Ntirushwamanoko Umuyobozi w'Umudugudu wa Nyarunyinya, avuga ko abona neza Akarengane Umuryango wa Nyabyenda ukorewa, ariko ngo kuba biri mu nkiko akabura icyo avuga.

Agira ati “Jyewe nshinzwe gutanga makuru gusa, ntacyo nakora ku karengane ka Nyabyenda kuko bigaragara ko yatanze inzu imwe gusa, bikaba bitumvikana impamvu bashaka gutwara ikibanza cyose kandi amasezerano asobanutse. Nasaba inzego zinkuriye kubikemurana Ubushishozi jye ni aho ngarukikiriza."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora Eugene Manirarora, avuga ko n’ubwo bwose ari mushya, akaba maze igice cy’umwaka muri uwo mureenge, ko ikibazo yacyumvise ndetse agerageza guhuza Impande zombi ariko hakazamo amananiza y’uwaguze muri Cyamunara ushaka gusubizwa amafaranga menshi badafite.

Agira ati “ nasabye ko uwaguze n’ubndi uvuga ko yatanze Miliyoni n’igice ko yakongerwa udufaranga duke Umutungo ugasubirana bene wo mu urwego rwo guhasyha Amakimbirane, ariko numva arifuza menshi ngo miliyoni 5 kandi uriya muryango ntaho wazikura. Gusa tuzakomeza tubikurikirane kugira ngo urengana arenganurwe.”

Avuga ko mu cyumweru gitaha, yiyemeje kuzajyayo bagahura n’Abaturage bose n’Abvavugwa muri ayo makimbirane bose hakarebwa icyakorwa, byaba na ngombwa  byagaragara ko hari n’amaosa yakozwe mu icirwa ry’Urubanza nk’aho bavuga ko mu baruciye harimo umuvandimwe w’uwaregaga, na Kashe mpuruza ikaba yateshwa agaciro.

Ku bigendanye na Miliyoni n’igice Alice avuga ko yishyuye, uwahohotewe ariwe Nyabyenda, yibaza aho ibihumbi 700 byaba byarashyizwe, kuko yishyuzwaga ibihumbi 800 gusa.

Bityo akibaza ibihumbi 900 yishyuye ya Moto, akibaza ibya Moto yatwawe, n’amazu ye byose bashaka ku munyaga kandi yarabahaye inzu imwe bikamuyobera.

Ikinyamakuru Igisabo cyahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ngo bumubaze ku busabe bw’abana bagejeje kuri Perezida Paul Kagame, bumusaba kubarangiriza ikibazo ntiyabasha kwitaba, n’Ubutumwa bugufi ntibwasubizwa.

Ni nako byagenze hahamagarwa Alice na Hitayezu nabo ntibabashije kuboneka. Ikibazo cya Nyabyenda wambuwe Moto, amafaranga n’amazu ye, kimaze imyaka irenga itanu harabuze uwakibonera igisubizo.

Abaturage gakakibonamo Ruswa no kwirengagiza ukuri kugaragara. Bityo bagasaba Inzego bireba kuza hasi bakumva abaturage na ba nyiri ubwite, urengana akarenganurwa, abana nabo bakabona aho bataha bakiga bisanzuye.

Nyabyenda abitse icyangombwa cy'Imwimerere cy'Ubutaka bwe mu gihe Hitayezu na Alice bacurishije ikindi kigihimbano

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0