Umushyikirano-Perezida Kagame yasubije abishimiye ko u Rwanda rwemeye ko rukorana na AFC/M23

Feb 6, 2026 - 03:14
 0
Umushyikirano-Perezida Kagame yasubije abishimiye ko u Rwanda rwemeye ko rukorana na AFC/M23

Imyaka igiye kuba ine ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23, kohereza ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, rimwe na rimwe bugatangaza ko rucukura amabuye y’agaciro y’Abanye-Congo.

Mu mpera za Mutarama 2026, ubutegetsi bwa RDC n’abafatanyabikorwa babwo barishimye cyane, bicinya icyara nyuma y’aho Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, abwiye abadepite b’Abanyamerika ko rukorana na AFC/M23 mu bijyanye n’umutekano.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagoretse ubutumwa bwa Ambasaderi Mukankabana, atangaza ko u Rwanda rwemeye ko rufasha AFC/M23 kandi ko rufite ingabo ku butaka bw’igihugu cyabo, abyuririraho avuga ko igihe kigeze kugira ngo rufatirwe ibihano.

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026, Perezida Kagame yatangaje ko iyo u Rwanda ruba rwarohereje ingabo muri RDC kugira ngo zishakeyo amabuye y’agaciro, ubukungu bwarwo buba bwarikubye inshuro 100 ugereranyije n’aho buri ubu.

Perezida Kagame yagize ati “Iyo tuba turi muri Congo dushaka amabuye y’agaciro, tuba twarakize inshuro zikubye 100 kurusha uko bimeze ubu. Abantu barishimiye ngo ‘Murabona, twahoze tuvuga ko u Rwanda ruri muri Congo, barabihakanaga, none….’ Oya, ayo ni amahomvu.”

Yasobanuye ko u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo rushobore guhangana n’ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uba mu burasirazuba bwa RDC, unakorana n’imitwe y’ingabo y’Abanye-Congo, n’ubu ugifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Ku babaza niba u Rwanda rwarohereje ingabo muri RDC, Perezida Kagame yagaragaje ko bakabaye bibaza impamvu rwaba rufiteyo ingabo kuko bakwiha igisubizo batabanje kugitegereza ahandi.

Ati “Igisubizo cyanjye cyoroshye kivuga byose, cyahoze ari ‘Iyo umbajije niba uri muri Congo, ubanza kwibaza impamvu u Rwanda rwaba muri Congo?’ Aho wabona igisubizo utabanje kumbaza.”

Yakomeje ati “Mbere na mbere si amabuye y’agaciro, icyo kijye ku ruhande. Si ikindi mu by’ukuri keretse ko twababwiye mu myaka 30 tuti ‘ikibazo ko kiva muri Congo kugira ngo gihungabanye umutekano wacu kandi icyo kibazo cyarakomeje inshuro nyinshi, ntimushaka kubibona, ntimushaka kubyumva’.”

Perezida Kagame yagaragaraje ko iyo abantu babaza niba u Rwanda rwarohereje ingabo muri RDC, baba bumva ko ari umutego bateze, ushobora gutuma ingamba z’ubwirinzi zashyizweho zidahabwa agaciro cyangwa igihugu kikajyanwa mu nkiko.

Ati “Ariko baba bashaka iki iyo bakubaza ‘Muri muri Congo? Muri muri Congo?’ Uvuze ‘oya’, ingingo y’ingamba z’ubwirinzi twafashe yafatwa nk’aho idahari, wavuga ‘yego’ ibyo bihinduka ikibazo cyonyine cyo gukemura ku Isi. Uvuze ‘yego, ibindi bibazo biragenda...Waba uborohereje kugira ngo bakwikoreze ibibazo bya Congo.”

Muri Gashyantare 2025, umunyamakuru wa CNN yabajije Perezida Kagame niba u Rwanda rufite ingabo muri RDC, asubiza ati “Simbizi”.

Kuri iki kiganiro, Perezida Kagame yagize ati “Mu buryo bwa tekiniki, si cyo gisubizo nari gutanga ariko none mu buryo bwa tekiniki ni cyo gisubizo kitari kunjyana mu rukiko. Ni gute wakurikirana umuntu udafite icyo azi? Byagorana.”

Perezida Kagame yavuze ko Leta ya RDC igomba kwikorera umutwaro w’ibibazo byayo, ikabikemura, aho kubyegeka ku Rwanda, kandi ko u Rwanda rutazazuyaza mu kurinda umutekano w’abaturage barwo kabone nubwo Isi itagendera ku kuri.

Mu kiganiro Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, aherutse kugirana na IGIHE, yatangaje ko nta kidasanzwe kiri mu bufatanye bw’iri huriro n’u Rwanda mu gihe bihuje umupaka.

Ati “Nk’uko tubivuga mu Gifaransa, ese gukorana bivuze gufasha? Oya. Ese dukorana n’u Rwanda? Ntidukorana n’u Rwanda gusa, tunakorana na Uganda. Dufite ibyo duhuje n’u Rwanda mu rwego rw’umutekano ku kibazo cyo kuba FDLR igihari. FDLR ni umutwe ufite intego yo kujya guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko “FDLR bari muri Congo, batwicira abantu. Bateza umutekano muke muri Congo. Ni cyo kibazo duhuje. Gusenya uyu mutwe w’abagizi ba nabi bireba u Rwanda natwe. Muzi kuva twagera i Goma abarwanyi ba FDLR twafunze, tukabohereza? Ubwo ni ubufatanye.”

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0