Abaturage basubijwe icyizere n'Umuvunyi wumvise ibibazo byabo agahita abikemura

Dec 6, 2025 - 17:18
Dec 6, 2025 - 17:37
 0
Abaturage basubijwe icyizere n'Umuvunyi wumvise ibibazo byabo agahita abikemura

Abitabiriye gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo kubagaragariza imikorere yarwo n'izindi Nzego, bahawe umwanya w’ibibazo ku butumwa bwatanzwe n’Inzego zitandukanye anakirwa ibibazo by'abaturage.

Mu buhamya bwe, umuturage Musabyemariya Folotine, utuye mu Mujyi wa Kigali, watanze ikibazo cye mu gihe cy’umwanya wo kumva ibibazo by’abaturage, agaragaza ko byamugejeje ku gisubizo gitanga icyizere. 

Ati:“Nari maze imyaka ntarahabwa ingurane ku mutungo wanjye wafashwe mu nyungu rusange, mu gihe abandi twari kumwe bayibonye. Nari narabuze aho nkomanga, ariko Umuvunyi yampaye igisubizo kinyuze umutima n’icyizere ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugomba kumpa ingurane nk’abandi.”

Mu ijambo ry'ikaze atangiza inama umukuru w’Urwego rw’Umuvunyi, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yibanze cyane ku kurwanya ruswa mu bigo bya Leta no mu bigo by’abikorera, agaragaza uko u Rwanda ruhagaze ku rwego rw’Isi no muri Afurika mu guhashya iki cyaha.

Yasabye inzego zose zifite ubushobozi ndetse n’abaturage bose gukomeza gutanga amakuru ku ruswa aho iva hose, anashimangira ko gutanga amakuru ari ishingano ya buri Muturage. Yagarutse no ku ngamba zigamije gukomeza kubungabunga isura y’u Rwanda rutarangwamo ruswa.

Umuvunyi Wungirije Hon. MUKAMA Abbas yakurikiyeho, asobanura ruswa, uburyo itangwa ndetse n’ingaruka zayo ku myaka n’iterambere ry’igihugu. Yavuze ko uwayitangiye cyangwa uwayakiriye aba yikururira ibihano bikomeye birimo igifungo.

Yibukije ko hari umurongo wa telefoni 199 abaturage bashobora guhamagaraho igihe babonye ruswa cyangwa amakuru ajyanye na yo, abasaba kudaceceka mu gihe hari amakosa ababangamiye.

Uhagarariye Ubushinjacyaha Bukuru yavuze ko mu rwego rwo kurinda abaturage ruswa no kunoza serivisi, hashyizweho umurongo wo gutanga amakuru ku bakorewe akarengane cyangwa abaciriwe imanza mu buryo butari bwo. Yibukije ko umuntu wese wahuye n’akarengane ashobora guhamagara 2040, Ubushinjacyaha bukamufasha kubona ubutabera.

Abaturage basubijwe icyizere

Iyi nama yasize abaturage benshi bagaragarije ko bumvise ko ijwi ryabo rihabwa agaciro, ndetse ko inzego z’ubuyobozi ziteguye gukurikirana ibibazo byabo kugira ngo akarengane kagabanuke. Bimwe mu bibazo byabajijwe byahise bikemuka ibindi bihabwa umurongo bigomba gukemukiramo. Ni gahunda abaturage bayitabiriye bashima kuko basobanukiwe imikorere y’Inzego bakamenya naho bagana mugihe bahuye n’ibibazo bikeneye gukemuka.

Nimugire Marie Goretti

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0