Bahame Hassan yatawe muri yombi azira ibirimo ishimishamubiri
RIB yemeje ko Yafunzwe Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata Ukekwaho Ibyaha bya Ruswa n’Ishimishamubiri Rishingiye ku Gitsina.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, ukekwaho gukora ibyaha birimo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ndetse no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baturage baba baje kugororerwa muri icyo kigo.
Nk’uko RIB ibitangaza, iperereza kuri ibi byaha riracyakomeje. Uwo ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha kugira ngo bukomeze inzira y’amategeko.
RIB yongeye kwihanangiriza abantu bose bishora mu byaha bya ruswa n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ibibutsa ko ibyo byaha bihanwa n’amategeko kandi bidakwiriye kwihanganirwa na gato. Yanashimiye abaturage bagaragaza ubutwari bwo kudahishira ibyaha nk’ibi, ibasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo habeho gukumira no guhana abakora ibyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rurasaba kandi abantu bose guhagurukira kurwanya ruswa n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, hagamijwe kubaka umuryango utekanye kandi wubahiriza amategeko.
Nimugire Marie Goretti
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili