Ikibazo cy'Abagabo basigaye bakubitwa n'abagore babo bagatinya kurega

Apr 3, 2026 - 10:21
Apr 3, 2026 - 10:24
 0
Ikibazo cy'Abagabo basigaye bakubitwa n'abagore babo bagatinya kurega

Nubwo Inzego z’ubuyobozi zigira inama umuntu wese wahohotewe kugana ubuyobozi kugira ngo amategeko amurengere, hari bamwe mu bagabo bavuga ko hari abahura n’ihihoterwa bagatinya kubivuga bitewe n’uko bafatwa mu muryango nyarwanda.

Ibi bije nyuma y'uko Hirya no hino mu gihugu hakigaragara bamwe mu bantu bahohoterwa bakabiceceka bitewe n’uko bafatwa mu muryango nyarwanda nkuko aba baganiriye na GlobalUpdates.rw babigarukaho.

Umugabo uri mukigero k'imyaka 36 utifuje ko amazina ye atangazwa, utuye mu karere ka Gisagara nawe agaragaza uko abibona.
Ati: "Natwe aho dutuye mu giturage, ibyo tugenda tubibona. Wa mukobwa utararezwe iyo umushatse wagira umwaku akaba akurusha n'imbaraga agushyiramo da! Ikindi ntabwo watinyuka kujya kurega kuko abantu bahita babonako uri imbwa."

Umubyeyi w'umu mama ufite imyaka 37 nawe utifuje ko amazina ye atangazwa utuye mu karere ka Huye nawe agaragaza imvamutima ze.

Ati:"ubu se umuntu w'umugabo yatinyuka kujya kurega umugore ngo yamukubise? Reka ntabwo byaba byumvikana."

Umurwanashyaka w’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore Rosette Nkundimfura, yibukije abantu bose ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko bityo buri wese aba agomba kugana ubuyobozi mu gihe yahohotewe.

Ati: "Ibyo bibazo bibaho kuko hari n'uwaje kundeba ambwirako yagiranye ikibazo n'umugore, umugore akamubwira ati nkoraho se niba uri umugabo RIB ikwereke! Rero ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntabwo riba ku bagore gusa ahubwo n'abagabo barahohoterwa. Rero inama tugira abubatse ingo, ni ugushyiraho uburyo bw'ibiganiro bihoraho. Kuko haramutse hakozwe ibiganiro hagati y'abagize umuryango, ntabwo ikibazo cyagera aho gikomera bene ako kageni. Rero inama nagira abanyarwanda, niba ukorewe ihohoterwa, gana inzego zibifite mu nshingano ziguhe ubutabera."

Inzego z’ubuyobozi zifite mu nshingano guharanira Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye haba mu nzego za Leta n’Izigenga zitangaza ko bidakwiye ko abantu bahohoterana ahubwo bakwiye kubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse no kubahana bityo iterambere rikazamuka, kuko abahora mu makimbirane nta terambere bashobora kugeraho.

Claude ISHIMWE

What's Your Reaction?

Like Like 3
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 1
Sad Sad 0
Wow Wow 0