Abakobwa biga Kaminuza y’u Rwanda ku nkunga ya Master Card Foundation, biteguye kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa arimo ibiganiro, inama n’ubushobozi.
Abakobwa biga muri Kaminuza y’u Rwanda baterwa inkunga na Master Card Foundation, bavuga ko bafite icyizere n’ubushake bwo kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye bahabwa arimo ibiganiro, inama n’ubushobozi. Ibi babivuze ubwo bari bitabiriye inama yabahurije Hamwe mu mugi wa Kigali bagaragaza ko ibyayihganiriwemo byatumye bitinyuka ndetse banagaragaza ko bagiye gushyira itafari ku iterambere ryabo n’iry’igihugu.
Muhawenayo Maleille wiga Camp Kigali mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’amateka, ubumenyi bw’isi ndetse n’ubuvanganzo HGL, yavuze ko ibiganiro nk’ibi bituma bitinyuka ndetse bakabasha kwiteza imbere bagateza imbere n’igihugu muri rusange. Ati: “by’umwihariko ikintu nungutse ni ukwitinyuka. Twakunze gukoresha ijambo rivuga ngo tinyuka urashoboye, ni ukuvuga ngo abakobwa ntabwo tugomba guhezwa tugomba guhaguruka tukihangira umurimo. Nabonyemo n’abantu b’abagore bagizee aho bagera ibyo bintu byanyongereye imbaraga numva ko nange ngomba guhaguruka nkateza imbere igihugu cyange.”
Umurisa Nadia umunyeshuri wiga Ivugurura mibereho(social work) Avuga ko iyo nama yatumye arushaho kwitinyuka agereranyije n’uko yahoze.
Ati:”Muby’ukuri ni iby’igikundiro kuba batuzaniye abayobazi bakatuganiriza ubu ntakintu nsigaje kwiga n’iyo nasoza kwiga nkavuga nti ngiye ahandi nagira uruhare mukubaka igihugu cyange. Ndashimira igihugu cyange kuko baduhaye ijambo ahantu hose muri make ndishimye kandi ntewe ishema n’uko ndi umunyarwandakazi. Ntewe ishema n’igihugu cyange.”
Umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda, Prof Kayihura Muganga Didas, yasabye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe. Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Kayihura Muganga Didas, avuga ko inama nk’iyi igamije gufasha aba banyeshuri mu iterambere no guhindura ku mitekerereze, kugira ngo bigirire akamaro, bakagirire sosiyete n’igihugu muri rusange.
Yagize ati:"Iyi nama ivuze ikintu gikomeye cyane ku banyeshuri cyane cyane ku banyeshuri, abakobwa bacu ndetse n’abarenze kuba abakobwa ni ikintu gikomeya cyane kuko mbere na mbere ni urubuga baboneramo ibyo bakuru babo bageze ho ubushakashatsi bakabibasangiza kugira ngo umukobwa yumveko ahawe agaciro ashyigikiwe nk’uko bakomeje kubibasangiza, biragaragara ko ntakibuze kugira ngo umwana w’umukobwa agire icyo yigezaho. Abagore n’abakobwa bafite ubushoboozi bwo kujya mu bintu byinshi kandi bakabikora neza."
Iyi nama yanamurikiwemo imishinga yakozwe n’abakobwa biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ibintu bigaragaza ko abanyarwandakazi babashije kwitinyuka ahanini bigizwemo uruhare n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagti y’umukobwa n’umuhungu. Kugeza uyu munsi imibare itangazwa na Kaminuza y’u Rwanda igaragazako 38% by’abayigamo ari abakobwa.
Claude Ishimwe
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
2
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili