Minisiteri y’Uburezi yizeza ko abana bagororerwa muri Nyagatare batazicwa n’ubujiji
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yatangaje ko abana bahamijwe ibyaha bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare bahabwa uburezi nk’ubw’abandi bose mu gihugu, kugira ngo batadindira mu myigire yabo kandi bazabashe gusubira mu buzima busanzwe bafite ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.
Ibi yabivugiye ku wa 12 Ugushyingo 2025, ubwo yasuraga bimwe mu bigo by’amashuri n’amashuri nderabarezi birimo n’Igororero rya Nyagatare, aho yashimangiye ko uburezi ari uburenganzira bw’umwana uwo ari we wese, kabone n’iyo yaba afungiye ibyaha yakoze.
“Kuba barakoze amakosa ntibivuze ko bareka kuba abana”
Minisitiri Irere yavuze ko Leta ibaha ibikoresho byose n’abarimu nk’abandi banyeshuri bose, kugira ngo imyigire yabo idahagarare.
Yagize ati: “Ibyo tugenera abandi, na bo turabibagenera, byaba ibikoresho ndetse n’abarimu. Kuba barakoze amakosa ntabwo bivuze ko bareka kuba abana, kuko bari mu rugendo rwo kugororwa.”
Yasobanuye ko Leta y’u Rwanda ishyigikira uburezi bw’abana bagororerwa mu rwego rwo kubarinda gusigara inyuma mu bumenyi, asaba ababyeyi gukomeza kubitaho no kubakira neza mu gihe basubiye mu miryango.
Ati: “Biragoye ko uzasohoka muri sosiyete ugasanga nta kintu wakwikorera. Ni yo mpamvu Leta iha amahirwe abo bana kugira ngo bakomeze kwiga ntibahagarare.”
Abana 395 barimo abakobwa 16 biga muri Nyagatare
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), CSP Hillary Sengabo, yavuze ko muri iri gororero hari abana 395 barimo abakobwa 16, biga amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro arimo ubudozi, ububaji, gusudira, gutunganya imisatsi n’ubwiza.
Yagize ati: “Integanyanyigisho ikoreshwa hano ni iyo mu mashuri asanzwe y’igihugu. Abigisha baba ari abakozi ba RCS bize uburezi ndetse n’abafunzwe bari abarimu.”
CSP Sengabo yavuze ko uburezi buhabwa aba bana butanga umusaruro, kuko iyo bakoze ibizamini bya Leta batsinda bose, kandi amashuri yabo aza mu yatsinze neza.
Ati: “Bose baratsinda, haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye, nta bana batsindwa tugira.”
Abasore n’inkumi bahabwa amahirwe yo gukomeza kwiga
Yavuze ko iyo barangije ibihano bagataha, bemererwa gukomereza amasomo hanze, naho abatararangiza ibihano bakabitegerezanya n’imyigire yabo kugeza igihe bazafungurirwa, cyangwa bakagira amahirwe yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika.
Mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, abana 16 bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri batsinze bose, bamwe muri bo bahabwa amahirwe yo gukomereza mu mashuri yo hanze y’igihugu.
Umwe mu bana bahagororerwa, utashatse gutangazwa amazina, yashimiye Leta ku bw’uburezi bahawe.
Yagize ati: “Nageze hano nsanga RCS idufasha cyane, badushakira abarimu n’ibikoresho byose tukiga nk’abandi.”
Igororero rya Nyagatare ryamaze imyaka irenga 10
Igororero ry’abana rya Nyagatare ryakira abana bakatiwe n’inkiko ariko batagejeje ku myaka y’ubukure, rikabarinda kugororerwa hamwe n’abakuze. Ryatangiye guhabwa uburenganzira bwo gukora ibizamini bya Leta mu 2019, kandi rifite ibikoresho by’ishuri birimo Isomero, Smart Class n’amashuri y’imyuga.
Abahagororerwa baba barakoze ibyaha bitandukanye birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi, ariko bagahabwa amahirwe yo kwiga no kwigira ku makosa yabo kugira ngo bazasubire mu buzima busanzwe nk’abanyamuryango bubaka igihugu.
Noel Mporebuke
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili