Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina Rikorerwa Abana Rikomeje Kwiyongera
Hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bato, ibi bikagira ingaruka zikomeye kubana. Ni muri urwo rwego inzego z’ubuyozi zibutsa abaturage kurinda abana babo kandi ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari icyaha gihanwa n’amateko.
Nkuko byagiye bigarukwaho na bamwe mu baturage baganiriye na Globalupdates, BIZUMUREMYI Elie yavuze ko ahanini iki kibazo giterwa nuko bamwe mu babyeyi badafite indangagaciro zikwiye bityo bikagorana guha abo bana uburere bwuzuye, yongeyeho ko abana b'ubu nabo batacyumvira ababyeyi uko bikwiye bityo bigatuma ibigare bagenderamo bibashuka maze bikarangira bahohotewe. Asoza avuga ko byakemuka igihe umubyeyi afata buri mwana wese nk'uwabo bityo bigakumira iryo hohoterwa.
Kurundi ruhande kandi, MUKESHIMANA Donatha we yavuze biterwa nuko abana bamwe na bamwe batabasha kugira amahirwe yo kurerwa n'ababyeyi babo bityo ugasanga n'amakuru ahagije bafite. Ikindi ngo nuko ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu bana bituma bisanga bahohotewe cyangwa se abakuru bikabatera guhohotera abo abana bato. Yongeyeho ko byakemuka igihe ababyeyi biyemeje kwita kubana babo uko bikwiye ndetse n'abafashwe bahohoteye abana bagahanwa by'intangarugero.
Madamu Mukankusi Athanasie umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza, ubwo yagarukaga ku kibazo cy’umwana w’imyaka 13 wasambanyije n’umusaza wimyaka 76 yavuze ko ababyeyi bakwiye kuba hafi yabana babo bakabitaho uko bikwiye, bakagerageza kubaha ibyo bakeneye, kubigisha byinshi byerekeranye nubuzima bwabo, bakumva ibyifuzo byabo.
Yongeyeho kandi ko ababyeyi bafata abana ntibabiteho uko bikwiye babihanirwa kuko ngo iyo ubyaye urarera bityo bagomba kurera abana babo uko bikwiye. Kuruhande rw'abana narwo ngo bagomba kumvira ababyeyi bakima amatwi ababashuka babahereza utuntu twamafuti twintica ntikize kandi ko ahazaza habo ari heza igihe bitwaye uko bikwiye, ntibumvire ababyeyi babo ngo bashyire hamwe nabo maze ubuzima bwabo bukarushaho kugenda neza.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo CIP Hassan Kamanzi agaruka ku ngamba zigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo kwigisha abana ndetse nabaturage aho yavuze ko bafite za club mu mashuri yigisha ibijyanye nihohoterwa rikorerwa abana bato, aho bigisha abana ndetse n’abarezi .Yongeyeho ko kandi bigisha ababyeyi binyuze mu nteko zabaturage.
Yasoje avuga ko abantu bahohotera abana bazafatwa maze bagashyikirizwa izindi nzego zikabakurikirana, asoza avuga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Umwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza mu Rwanda, hakurikiranywe dosiye 6.124 z’abasambanyije abana, imibare y’abangavu baterwa inda zitateganyijwe ni ukuvuga abafite guhera ku myaka 15-19 biyongereye bava kuri 5% mu 2020 bagera kuri 8%.
Uwihoreye David
What's Your Reaction?
Like
2
Dislike
0
Love
2
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
1
Kinyarwanda
English
Français
Swahili