Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango agaragaza ikindi kiri mu bituma abana baterwa inda
Mu ijambo yagejeje ku bari bakurikiye inama y’igihugu y’umushyikirano yabaye ku itariki 5 na 6 Gashyantare 2026, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Uwimana Consolee yagaragaje ko ubujiji no kutiga aribyo bituma imibare y’abaterwa inda zitateguwe yiyongera. Yagize ati:
“Inda ziterwa abangavu zariyongereye ziva kuri 5 zigera ku 8%. Ubushakashatsi bwanagaragaje ko iki kibazo gifite inkomoko, inkomoko ya mbere bwagaragaje ni uko kutiga byongera ibyago byo kuba abo bana basambanywa. Ubushakashatsi bugaragaza ko 21% by’abana basambanyijwe, bigaragara ko batigeze bagera muri primary. 13% barangije primary, 4% barangiza secondary gusa. Umuti urambye ni ugutuma abana bagana ishuri ndetse bakagera kure. Dufatanyije na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) kugira ngo dutume abana bose babona amahirwe yo kwiga ntawe usigaye.”
Minisitiri uwimana yakomeje avuga ko abatera inda abana b’abakobwa n’ababahishira hari ibihano bateganyirijwe.
Ati: “abo baduterera abana inda ikigaragara ni uko tuba tubazi ahubwo ugasanga ababyeyi n’abaturanyi bagira uruhare mu kubahishira, ariko nabo numva hakwiye kubaho uburyo bwo kubahana.”
Mugihe Minisitiri atangaza ibyo bamwe mu baturage bagaragaza impamvu zitandukanye zituma abakobwa baterwa inda zirirmo n’iz’amikoro. Harimo gushukishwa amafaranga, akazi ndetse n’ibindi.
N’ubwo bimeze bityo ariko hari n’abandi bashinja abana b’abakobwa imyitwarire mibi kuko ntamuntu wagushukisha amafaranga kandi ufite amaboko.
Kugeza ubu Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare yo mu mwaka wa 2025 igaragaza ko mu 2020 abangavu batewe inda barenga ibihumbi 19, mu 2021 bariyongera bagera ku bihumbi birenga 23 mu 2023 bagera ku bihumbi bisaga 22 naho mu 2025 abatewe inda barenga ibihumbi 23.
Ishimwe Claude
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili