Ikwirakwizwa ry'imiti gakondo rihangayikishije benshi
Inzego z’ubuzima zigira inama ababyeyi kwirinda gukoresha imiti gakondo kuko bigira ingaruka zishobora kugeza no kurupfu, ahubwo bakihatira kujya bajya kwa muganga kugira ngo bafashwe kandi bakurikiranwe.
Nimugihe bamwe mu baturage baganiriye n'itangazamakuru bavuga ko batewe impungenge z’imiti gakondo ikoreshwa na bamwe muri bagenzi babo cyane cyane abagore batwite, bagasaba inzego z’ubuzima kugira icyo bakora bigisha abameze batya.
Umubyeyi w'umugore uri mukigero k'imyaka 45 utifuje ko amazina ye atangazwa yagize
ati: "Nge mbona iyo umuntu agiye gufata imiti gakondo aba ayobye kuko iriya miti ishobora no kwangiza umwana uri munda kuko iyo miti ishobora kugukurira mo inda ndetse ikagutera ubwandu butandukanye."
Umubyaza ku bitaro by’akarere bya Butare Goudance NYIRASAFARI, agira inama ababyeyi kwirinda gukoresha imiti gakondo kuko bigira ingaruka zishobora kugeza no kurupfu, ahubwo bakihatira kujya bajya kwa muganga kugira ngo bafashwe kandi bakurikiranwe.
Ati:"Umubyeyi utwite aripimisha bisanzwe, agahabwa imiti kwa muganga. Iyo miti ahabwa rero iramufasha ndetse n'umwana atwite. Iriya miti rero abagakondo bamuha igira ingaruka ku mwana, ishobora gutuma umwana apfira mu nda. Iyi miti ishobora kumutera ibise byinshi mu gihe agiye ku nda yewe wa mwana akaba yavukana ikibazo, bikaba byanatuma apfa. Akenshi na kenshi iriya miti ishobora no gutuma umubyeyi agira ibise byinshi nyababyeyi ikaba yashwanyuka. Ababyeyi rero baragirwa inama yo kujya bumvira inama za Muganga."
Inzego z’ubuzima zitangaza ko usibye umubyeyi utwite n’undi wese ukoresha imiti gakondo igihe afite ikibazo cy’uburwayi bigira ingaruka zirimo no kuba umuntu yabura ubuzima, cyane ko umuntu aba atabanje kwisuzumisha ngo amenye ikibazo gihari bityo buri wese akangurirwa kujya yegera ivuriro rimwegereye kugira ngo afashwe.
Claude Ishimwe
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili