Gatsibo: Hatahuwe uruganda rw'inzoga mu isabune, urusenda n’itabi – Litiro ibihumbi 25 zamenwe

Nov 8, 2025 - 08:10
 0
Gatsibo: Hatahuwe uruganda rw'inzoga mu isabune, urusenda n’itabi – Litiro ibihumbi 25 zamenwe

Mu Karere ka Gatsibo, ubuyobozi bwahagaritse uruganda rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge nyuma yo gusanga rukoresha ibintu bitemewe n’amategeko birimo isabune, urusenda n’itabi. Ni inzoga zizwi ku izina rya “Agakeye”, aho litiro ibihumbi 25 zifite agaciro ka miliyoni 37 Frw zamennwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu, tariki 7 Ugushyingo 2025.

Izi nzoga zakozwe n’uruganda B&N Home Ltd ruherereye mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Kiburara, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukora inzoga ziturutse mu bitoki, ariko rukaba rwararenze ku byangombwa rwemerewe.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abayobozi b’Akarere, inzego z’umutekano ndetse na Rwanda FDA basuye uru ruganda, basanga ibikorwa birukorerwamo bidahuje n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard,

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yatangaje ko nubwo uruganda rwari rufite ibyangombwa, rwarenze ku byo rwari rwemerewe gukora.

Yagize ati: “Twakoze ubugenzuzi dusanga ibyo bari gukora bitandukanye n’ibyemewe. Bari bemerewe gukora inzoga z’ibitoki, ariko basanze bakoresha Alcohol ya Ethanol, urusenda, itabi n’ibindi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’Abanyarwanda. Ni yo mpamvu twahisemo kumena ibyo byose no gufunga uruganda.”

Meya Gasana yongeyeho ko hafashwe umwanzuro wo kumena inzoga zose z’urwo ruganda, haba izari zicuruza ndetse n’izari mu bubiko, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Abaturage barasabwa kwirinda inzoga zitazwi inkomoko

Uyu muyobozi yavuze ko abacuruzaga cyangwa abaranguraga izi nzoga batazabihomberamo, kuko nyir’uruganda ari we uzabibazwa, ndetse niba ananirwa kwishyura, imitungo ye izatezwa cyamunara.

Yanakanguriye abaturage kwitwararika ati: “Turabasaba kutajya banywa inzoga batamenye icyo zikozwemo, kuko hari abashaka inyungu ariko bakica abaturage.”

Hakizabazungu Jean Bosco, umuyobozi w’Umudugudu wa Rubirizi aho urwo ruganda rwakoraga, yavuze ko bari basanzwe babona ibikorwa by’uruganda ariko batemererwaga kwinjira imbere, ari na yo mpamvu batari bazi neza ibirukorerwamo.

Yavuze ko nyuma y’ibi byabaye, bagiye gukaza ubugenzuzi ku bikorwa byose byo mu mudugudu kugira ngo bizere ko nta bikorwa bihungabanya ubuzima bw’abaturage. Ati “Bajyaga kuziranguza kure, ariko ubu tugiye kujya dukurikirana buri muntu ukora ibintu bishobora gushyira abaturage mu kaga.”

Ibyagaragaye mu ruganda

Ubugenzuzi bwagaragaje ko nyir’uruganda yakoresheje amayeri yo guhisha ibikorwa bitemewe, aho mu gice cy’imbere herekanwaga ibikorwa byemewe n’amategeko, naho mu gikari hihishwaga ishami rengerwagamo inzoga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amakuru dukesha Igihe.com aremeza ko Izo nzoga, icupa rimwe ryagurishwaga ku mafaranga 400 Frw, zikaba zarakozwe hifashishijwe isabune, urusenda, itabi, alcohol ya Ethanol n’ibindi byinshi byangiza ubuzima.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwemeje ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza guhagarikwa aho byagaragara hose, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no gucyaha abahungabanya umutekano w’abaturage mu izina ry’ubucuruzi.

Umwanditsi mukuru Noel Mporebuke

What's Your Reaction?

Like Like 2
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0