Hatangajwe indwara zikomeye zigiye kujya zivurirwa kuri Mituweli

Nov 24, 2025 - 15:16
Nov 24, 2025 - 17:01
 0
Hatangajwe indwara zikomeye zigiye kujya zivurirwa kuri Mituweli

Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize (RSSB), cyongereye Serivise 11 mu z'isanzwe zishyurirwa abaturage binyuze muri Mutuelle de Santé (Ubwisungane mu kwivuza).

Servise zongewe mu zari zisanzwe, zirimo by'umwihariko iyo kwivuza Kanseri n'Umutima.

Izindi zongewemo zirimo: Gusimbura Impyiko, Kuyungurura Amaraso, Kubaga Amavi, Kubaga Umutwe w’Igufa ry’Ukuguru, Kubaga Urutirigongo, Kubaga ibice bikomeye hisunzwe Ikoranabuhanga rigezweho, Insimburangingo n’Inyunganirangingo, Guhabwa ibigize Amaraso nk’Umushongi, Udufashi n’Insoro zitukura ndetse n'Imwe mu Miti y’ingenzi itishyurwaga na Mitiweli. 

Mitiweli ni gahunda ya Leta y'u Rwanda igamije koroshya uburyo abaturage babona serivisi z’ubuvuzi ku giciro gito.

Ishyirwa mu bikorwa hishyurwa umusanzu wa buri mwaka, uwawishyuye agahabwa serivisi nyinshi zirimo kwivuriza mu Bitaro n’Amavuriro ya Leta n'andi bikorana kandi ku giciro gito.

Yatekerejweho mu 1999, imbanziriza mushinga yayo itangirira mu cyahoze ari Purefegitura ya Byumba, Butare ndetse n'i Kabgayi ho muri Gitarama.

Nyuma y'uko mu 2006 u Rwanda rukoze amavugurura mu miyoborere Intara zikava kuri 12 zikagirwa 4 n'Umujyi wa Kigali, Mitiweli yahise itangira gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose.

Kuva mu 2015, imicungire ya Mitiweli yashyizwe mu ku Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB – Rwanda Social Security Board).

    Izi Serivise zongewe mu zizajya zishyurwa na Mitiweli, zitezweho gufasha umubare munini w'Abanyarwanda guhabwa ubuvuzi busanzwe buzwi nk'uhenze ku giciro gito.

    THEUPDATE yabonye imibare igaragaza ko Miliyoni zirenga 11 z'Abanyarwanda batanze Mitiweli mu Mwaka w'i 2024-25. Iyi mibare, igaragaza ko 88.3% by'abantu bakuru bitabiriye iyi gahunda.

    Muri uwo Mwaka, Umusanzu wakusanyijwe, wari Milityari 514 z'Amafaranga y'u Rwanda.

    Uyu Mwaka kandi, Leta y'u Rwanda yatanzemo nkunganire y'arenga Miliyari 53 z'Amafaranga y'u Rwanda.

    What's Your Reaction?

    Like Like 0
    Dislike Dislike 0
    Love Love 0
    Funny Funny 0
    Angry Angry 0
    Sad Sad 0
    Wow Wow 0