Ababyeyi bamaze gusobanukirwa umumaro wogusiramuza abana babo
Gusiramuza abana bakiri bato ni gahunda imaze igihe kitari gito ishishikarizwa ababyeyi, aho bamwe mu babyeyi bubahirije iyi gahunda bavuga ko basanze ari n’uburyo bwo koroshya isuku ku bana babo.
NYIRAMANA Dancille ati:"Gusiramuza umwana ni ingenzi cyane kuko bituma umwana aba afite isuku. Ibi rero birinda umwana kuba yarwara indwara ziterwa na n’ama infection. Mu mikurire y’umwana ashobora guhura n’umuntu akamufata ku ngufu ntahite yandura virusi itera sida ndetse n’izindi ndwara zishobora kwandurira mu myanya ndanga gitsina.”
Uwitwa NTAKIRUTIMANA Alphonse nawe yunga murye avuga ko gusiramura umwana ari ibintu bigezweho kandi bijyanye n’iterambere. Ati: “buriya iyo leta izanye gahunda byanze bikunze iba ari ingirakamaro ku baturage. Gusiramura abana mbona ari ibintu biffite umumaro ku bana bacu.”
Umuganga ku bitaro bya kaminuza bya Butare CHUB akaba n’impuguke mu by’imitekerereze ya Muntu Jean Nepomuscene Ntawurushimana, asobanura ko gusiramuza abana bakiri bato bigira imimaro myinshi ku babyitabira harimo kubarinda indwara ziterwa n’umwanda ushobora kwihisha mu gishishwa gikikije umutwe w’igitsina, agasaba ababyeyi bataratwara abana babo ngo basiramurwe kubikora.
Ati: “iyo tuvuze igikorwa cyo gusiramura ntabwo tubisobanura nk’ubuvuzi gusa ahubwo tunabisobanura nko gukumira kuba umuntu yarwara indwara zitandukanye. By’umwihariko kuba umuntu yasiramurwa akiri muto biba ari byiza cyane kuko iyo umwana adasiramuwe kumusukura mu gapipi biba bigoranye, ariko iyo yisiramuje ntibigorana. Byongeye kandi iyo abantu bari gukura cyane bagera mumyaka 60 kuzamura, bagenda bahura n’indwara zitandukanye kuburyo microbe zigenda ziyongera zikihisha muri cya gishishwa gikikije umutwe w’igitsina. Icyo gishishwa rero iyo kitariho amasuku arihuta. Rero nkaba nshishikariza abatarabikoresha kuba bagana amavuriro bakisiramuza.”
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima bwasohotse mu mwaka wa 2025 bugaragaza ko igipimo cyo kwisiramuza mu Rwanda ku bagabo bari hagati y’imyaka 15 na 49 kiri kuri 56%, hagati y’imyaka 15 na 24 bisiramuje ku kigero cya 73%.
Ni mu gihe abatuye mu mijyi bisiramuza ku kigero cya 75 naho mu cyaro bakitabira iki gikorwa ku kigero cya 52%.
Claude ISHIMWE
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili