Umunyarwandakazi yakatiwe imyaka 40 azira kwica umugabo we muri Malawi

Apr 28, 2026 - 19:39
Apr 28, 2026 - 19:45
 0
Umunyarwandakazi yakatiwe imyaka 40 azira kwica umugabo we muri Malawi

Urukiko Rukuru ruri i Lilongwe mu gihugu cya Malawi rwakatiye Umunyarwandakazi witwa Gentille Giramata igifungo cy’imyaka 40, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugabo we Noel Emile Habimana mu mwaka wa 2022.

Nkuko tubikesha Malawi24, Muri uru rubanza, hari n’undi wari wareganywe na we witwa Rafik Munyamagaju, na we wakatiwe igifungo cy’imyaka 35 y’imirimo y’agahato.

Atanga umwanzuro, Umucamanza Bruno Kalemba yavuze ko ibihano byatanzwe byashingiye cyane ku buryo icyaha cyakozwe giteguwe mbere. Yagaragaje ko ubu bwicanyi bwari bwateguwe kandi bugakorwa hifashishijwe intwaro, ibintu urukiko rwafashe nk’ibyongera uburemere bw’icyaha.

Gusa ariko, urukiko rwagaragaje itandukaniro rikomeye hagati y’aba bombi ku bijyanye n’igihe ibihano byabo bitangira kubarwa.

Ku ruhande rwa Giramata, urukiko rwemeje ko igihano cye gitangira guhita gishyirwa mu bikorwa ako kanya. Ibi byatewe n’uko yigeze gutoroka ubutabera (jump bail) mu gihe urubanza rwari rukomeje, ndetse akaba atarigeze agaragaza kwicuza ku byaha aregwa.

Ku rundi ruhande, Rafik Munyamagaju we yagaragaje imyitwarire myiza mu gihe yari ari mu maboko y’ubutabera, yubahiriza ibisabwa byose ku bwisanzure bw’agateganyo (bail), ndetse anagaragaza ko yicuza. Ibyo byatumye urukiko rwemeza ko igihano cye kizatangira kubarwa uhereye ku munsi yafatiweho.

Urukiko rwanzuye ko ibi bihano bigamije gutanga ubutabera no gukumira ibyaha nk’ibi, byibasira ubuzima bw’abantu.

Mporebuke Noel

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 1
Wow Wow 0