Perezida Paul Kagame yifatanyije n’Abayisilamu kwizihiza Eid al-Fitr, abashimira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye igikorwa cyabereye muri BK Arena, aho yifatanyije n’Abayisilamu bo mu gihugu hose kwizihiza Eid al-Fitr.
Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye cyane gusangira n’Abayisilamu ibyishimo by’uyu munsi mukuru, ashimangira ko ari umwanya mwiza wo kwishima, gusabana no gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda. Yagize ati:“Ikinshimishije, nyuma ya Ramadhan habaho kwishima, gusangira no gusabana, ari byo mwizihiza. Twese twaje muri Eid al-Fitr.”
Abayisilamu baturutse hirya no hino mu gihugu bari bitabiriye iki gikorwa, bagaragaje ko bishimiye imiyoborere myiza yabahaye uburenganzira busesuye ku myemerere yabo no kwizihiza iminsi mikuru yabo mu bwisanzure.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu guha Abayisilamu agaciro n’uburenganzira bungana n’abandi Banyarwanda. Yibukije ko mu myaka yashize, Abayisilamu bagirwaga nk’abatari ku rwego rumwe n’abandi, aho banitwaga amazina abatesha agaciro kandi bakabuzwa amahirwe arimo n’uburezi.
Yagize ati:“Turabashimira ku gaciro mwaduhaye. Ubu ntitukitwa Abaswayire, dufatwa nk’abandi Banyarwanda bose bafite agaciro.”
Na Hadji Mudaheranwa Yussuf yashimangiye ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahaye amahirwe angana kuri bose, ibintu byafashije Abayisilamu kwiyubaka no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.
Iki gikorwa kandi cyari umwanya wo gukomeza ibiganiro hagati y’Abayisilamu n’Umukuru w’Igihugu, bagasangira ibitekerezo ku ruhare rwabo mu kubaka u Rwanda rwifuzwa na bose.
Mu gusoza, byagaragaye ko ubumwe, ubworoherane mu myemerere ndetse n’imiyoborere myiza bikomeje kuba inkingi z’iterambere ry’u Rwanda, aho buri muturage ahabwa agaciro n’amahirwe angana yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Mukimbiri Wilson
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili