Umva Indirimbo "URAGANJE" ya Minister Dieu Merci Igaragaza Ukuri ku Murimo wo Kwezwa na Kristo
Iyi ndirimbo ya Minister Dieu Merci ni ubuhamya busesuye bugaragaza ukuri ku murimo ukomeye wo kwezwa Kristo Yesu akomeje gukorera mu buzima bw’abamwizeye, bakijijwe n’ubuntu bw’Imana binyuze mu kwizera, ku bw’icyubahiro cy’Imana yonyine. Ubutumwa buyirimo bushimangira ko agakiza atari igikorwa cy’umuntu, ahubwo ari impano itangwa n’Imana ku bwo kwizera Kristo Yesu, nk’uko Ibyanditswe Byera bibyigisha. Kanda hano uyumve https://www.youtube.com/watch?v=fz3VMQ9qfsQ
Muri iyi ndirimbo, Minister Dieu Merci agaragaza ko na we ari uganjwe na Kristo, amwemera nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwe. Avuga ko Imana yamugiriye ubuntu ikamugenera impano y’agakiza abonera muri Kristo Yesu, We utigeze amenya icyaha ariko akemera kugurana n’abantu ibyaha byabo ku musaraba, ahabambirwaga ibivume. Urupfu Kristo yapfuye, yapfuye rimwe gusa kandi rwari ruhagije iteka, kuko Imana yamwuzuzaga ubugingo, bikaba byaragize ingaruka zo kunyura ku mujinya w’Imana wari ukwiriye icyaha cy’abantu bose.
Uyu muhanzi ashimangira ko ukwera kwa Kristo kwabazwe ku bamwizeye, bityo bakabihabwa nk’impano ituruka ku Mana ubwayo. Ibi abihamya ashingiye ku magambo ya Pawulo intumwa yo mu Befeso 2:8, agaragaza ko agakiza ari impano y’Imana, kadatangwa n’imirimo y’umuntu, kugira ngo hatagira uwabyirata.
Iyi ndirimbo kandi ishimangira ubuzima bushya bw’umwizera bugaragarira mu murongo wa 10 wo muri icyo gice cy’Ibyanditswe, uvuga ko turi abo Imana yaremye, ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. Ni ubutumwa busaba ko Kristo akomeza kuganza mu buzima bw’abizera, akabayobora mu bitekerezo, mu byemezo no mu mibereho ya buri munsi.
Mu magambo y’iyi ndirimbo ya Minister Dieu Merci, humvikanamo isengesho ryo gusaba Kristo gukomeza kuganza mu buzima bw’umwizera no kumuyobora mu nzira z’ukuri n’ubugingo. Muri rusange, iyi ndirimbo ni ubuhamya bw’ubuzima bushya, bwibutsa abizera ko Kristo ari We Mwami uhoraho, ko agakiza ari impano y’Imana, kandi ko ubuzima bw’umwizera bugomba kugaragaramo imirimo myiza ituruka ku kuba Kristo aganje muri we.
Ni indirimbo mu ikorwa ryayo, uyu muhanzi yabishyigikiwemo n'abahanzi bazwi nka Prosper Nkomezi, Iyi ndirimbo yakozwe na Boris mu buryo bw’amajwi naho mu kuyiririmba hakaba haragize uruhare Janvier, Josh Ishimwe, Douce, Elynah na Peace Hoziane. Ni indirimbo itanga ihamagarwa ryo kwemera kuganzwa na Kristo no kubaho hagamijwe icyubahiro cy’Imana.
Noel Mporebuke
What's Your Reaction?
Like
4
Dislike
0
Love
4
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili