Umurenge wa Nyakabanda wibutse ku Nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamagana Abicanyi hashimwa Ingabo za RPF Inkotanyi zatabaye zikabarokora
Mu gihe u Rwanda rukomeje kuba mu minsi 100 yahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 09 Gicurasi 2026 m’Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarokotse basobanuye ku uburyo burambuye Inzira y’Umusaraba utoroshye baciyemo mu gihe bakorerwaga Ubwicanyi ndengakamere n’Interahamwe zari zikuriwe n’uwari Konseye Nyirimanzi Gregoire ubwo bari bamaze kumenesha uwayoboraga ariwe KANDEKWE wari Umututsi.
Ni Igikorwa cyanaranzwe no gusobanura mu buryo burambuye Amateka yaranze u Rwanda, kuva ku Umwaduko w’Abakoloni baje bacamo Ibice Abanyarwanda, bakabaha Indangamuntu zirimo Ubwoko zinashingiye ku Ubusumbane buvuga ko hariho Ubwoko buruta ubundi bashingiye ku Nka batunze n’Amasambu, bikomeza gutyo kugera ku Ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri, zombi zari zifite gahunda mbi y’Ivangura ryatumye kuva mu 1959 Abatutsi bicwa, abandi bagatotezwa kugeza ubwo mu 1994 hafashwe gahunda yo kubamaraho burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Alexis Ingangare, avuga ko u Rwanda rwahuye n’akaga gakomeye ko gupfusha Abana barwo, ubwo Abatutsi basaga Miliyoni bishwe urwagashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agaya cyane Abicanyi baruhiye ubusa mu mugambi mubisha bari bafite wo kwica no kumaraho Umututsi wese bikabapfubana, ahubwo ashima Ingabo zari iza RPF Inkotanyi zagize Uruhare n’Ubutwari bukomeye zagize mu guhagarika Jenosede Abagome batarasoza umugambi wabo.
Agira ati “mu bihe nk’ibi ni gihe cyo Kuzirikana Abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hishwe Ababyeyi bacu, hicwa barumuna bacu na bashiki bacu, Inshuti n’Abavandimwe. Ndasaba Abarokotse gukomeza kubaho Gitwari, muharanira gukomeza Kwiyubaka no guharanira Iterambere rirambye kandi ryishakamo Ibisubizo. Bityo abari bazi ko bazica abatutsi bose bakabamaraho, bazakomeze kwicwa n’isoni barusheho kwibaza no kwicuza ibyo bakoze.
Avuga ko mu by’ukuri u Rwanda rukataje mu Iterambere muri Vision 2050, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba bakomeje kubigiramo uruhare mu buryo bugaragara, bityo abasaba gukomera Gitwari uko babisanganywe.
Madame Kankindi Sandrine warokokeye Ubwicanyi bwa Jenoside mu Murenge wa Nyakabanda,
Avuga ko bitari byoroshye na gato kwibaza ko hari Umututsi n’umwe warokoka muri Nyakabanda, bitewe ahanini n’uburyo bari bagoswe n’Interahamwe n’abandi bicanyi bari bagose umusozi wa Mont Kigali, Interahamwe za Nyamirambo no mu yindi mirenge bazaga gutanga Umuganda mu kwica ngo babamareho burundu.
Agira ati “ nti byari byoroshye kuko twagerageje kwihisha ariko bikanga bikaba iby’ubusa, cyane ko Konseye twari dufite w’Umututsi KANDEKWE yari amaze kumeneshwa bakimika Umuhutu witwa Nyirimanzi Gregoire waje afite Umuhigo wo kumaraho Abatutsi bose, araza ashyiraho Amabariyeri, ayobora Ubwicanyi ku uburyo Ingabo za RPF Inkotanyi iyo zitahagoboka Intego ye yari kuyigeraho ziraza ziradutabara zo kabyara.”
Avuga ko kimwe n’ahandi hose mu gihugu, Abatutsi bo muri Nyakabanda bishwe nabi, ku buryo Ndengakamere kugeza ubwo bisabiraga Abasirikari kubarasa aho kugira ngo bicwe n’Imipanga n’Amahiri y’Interahamwe.
Kimwe na Sandrine KANKINDI Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Nyakabanda, Madame Usanase Uwera Yvone avuga ko kugeza n’ubu batariyumvisha inyungu Abishi babo bungutse kugira ngo bahuze Umugambi mu gihugu hose wo kurimbura Abatutsi, igihugu cyose kigacura Imiborogo bakaza gutabarwa n’Abasirikari b’Inkotanyi baje bakabasubiza Ubuzima bari bamaze kuvutswa n’Abagome.
Agira ati “Umwicanyi Ruharwa Nyirimanzi Gregoire afatanyije n’abandi bicanye bayogoje Nyakabanda, bica Abatutsi ntawe ubakoma imbere. Ababyeyi bacu, Abavandimwe, Inshuti bose bapfanye Intimba n’akababaro gakabije ariyo mpamvu tuba twaje kubibuka ngo tubabwire ko duhari kandi ko twashibutse tukaba turi gukora ibyo bakagombye gukora iyo batavutswa Ubuzima.”
Avuga ko bashimira cyane Ingabo zari iza FPR Inkotanyi n’Umugaba wazo w’Ikirenga Perezida Paul Kagame wasubije Abanyarwanda Ubuzima bakagira Icyizere cyo Kubaho, u Rwanda rukaba rutemba Amata n’Ubuki, iterambere rikaba ari ryose ibyo abagome basize bashenye byose bikaba byarubatswe bigasanwa, Ubumwe n’Ubwiyunge bukimakazwa, Abanyarwanda bakaba umwe.
Ku urundi ruhande avuga ko Ababiciye benshi, bari kurangiza ibihano bahawe bakaba bagiye kugaruka mu miryango yabo, bityo asaba ko bakagombye kuza baragorotse mu buryo buhagije kandi byanaba ngombwa bakazagira Ubutwari bwo kugaragaza imwe mu mibiri y’ababo itarabashije kuboneka, kandi ngo amakuru barayafite kuko nibo babishe.
Umushyitsi Mukuru Hon.Tito Rutaremara, agaruka ku mateka yaranze u Rwanda kuva ku Umwaduko w’Abazungu kugeza ku igeragezwa n’Itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Avuga ko Abakoroni baje bacamo ibice Abanyarwanda, bavuga ko hari ubwoko buri hejuru y’ubundi bashingiye ngo aho bagiye baturuka mbere y’uko baza mu Rwanda, ibyo babikora bazana Irangamuntu irimo Amoko bitaga I Buku, maze abanyabwenge buke babigenderaho babiha Umugisha kugeza ubwo Repubulika ya mbere ya kayibanda ishinzwe, itangirana Urwango n’Ivangura, Abatutsi barameneshwa, abenshi baricwa, abarokotse Repubulika ya kabiri irabarimbura muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agira ati “Nta kintu kibi nko kugira Ubuyobozi buvangura budakunda Abaturage bacyo nk’ibyaranze Ubuyobozi bwa Repubulika zombi, iya mbere n’iyakabiri zose zaranzwe n’Ivangura rikabije haba mu baturage, mu butegetsi, mu kazi, mu mashuri n’ahandi. Abakoloni bahemukiye u Rwanda kuko Urwangano baje bigisha rwasamiwe hejuru n’abagome bahitamo gushaka kuba mu Rwanda bonyine bamaze kwica bagenzi babo.
Avuga ko ababiba Imbuto mbi ntacyo basarura, asaba Abanyarwanda gukomeza kuba umwe bagendera kuri gahunda za Leta zose cyane ko zisobanutse neza, zikaba zigamije Amahoro n’Iterambere ry’Abaturage.
Asaba Abanyarwanda bose kandi gukomeza kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, haharanirwa kusa Ikivi batasoje.
Avuga kandi ko bizagerwaho kuko Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo bakaba baharanira iteka kugishakira Amahoro no gukumira uwari wese washaka kugikurura mu macakurbiri nk’abakomeje kurangwa n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, bagamije ahanini kuyipfobya no kuyihakana baba abo mu gihugu n’abo hanze yacyo.
Umurenge wa Nyakabanda wibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994, ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Kimwe n’ahandi mu gihugu cy’u Rwanda ni Umurenge washegeshwe n’ubwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe ahanini no gukikizwa n’indi mirenge nka Biryogo, Nyamirambo, Rwezamenyo, Kimisagara, yose yari yuzuyemo Abicanyi benshi ndetse n’Umusozi wa Mont Kigali utatumaga bahunga.
Mu biganiro bitandukanye byatanzwe n’Impuguke n’abahagarariye Inzego z’Umutekano, Urubyiruko rwasabwe kuba maso bagafatanya kubungabunga Umutekano w’igihugu, barwanya abarangwa no kuvuga nabi igihugu cyabo biganje cyane ku mbuga Nkoranyambaga, bashishikajwe no gucamo ibice Abanyarwanda, guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyonkuru Edouard
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili