Ihuriro AFC/M23 Ryafashe Santere Ibanziriza Umujyi wa Uvira

Dec 9, 2025 - 16:03
 0
Ihuriro AFC/M23 Ryafashe Santere Ibanziriza Umujyi wa Uvira

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryafashe santere ya Kiliba ibanziriza umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Santere ya Kiliba iherereye muri teritwari ya Uvira. Iri mu ntera y’ibilometero hafi 20 ugana mu mujyi wa Uvira.

Abarwanyi ba AFC/M23 bari kurwana bamanuka. Kuva urugamba rwo mu kibaya cya Rusizi rwatangira mu ntangiriro z’icyumweru gishize, birukanye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu bice byinshi.

AFC/M23 yafashe Katogota, Rurambo, Luberizi, Luvungi, Mutalule, Bwegera, Nyakabere na Sange. Mbere yo kwinjira muri Kiliba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, yabanje gufata santere ya Runingo.

Igikuba cyacitse mu mujyi wa Uvira na mbere y’uko AFC/M23 ifata Kiliba kuko humvikanye urusaku rw’amasasu bivugwa ko yarashwe n’abarwanyi b’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo.

Aya masasu yatumye ibikorwa by’ubucuruzi n’amashuri bifungwa mu mujyi wa Uvira, kubera ubwoba bw’uko byahungabanywa n’umutekano muke

Amakuru ava muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko ingabo nyinshi z’u Burundi zagaragaye ziva mu bice byafashwe birimo Runingu, zisubira iwabo nyuma yo kurushwa imbaraga n’abarwanyi ba AFC/M23.

Ku wa 8 Ukuboza, na bwo havuzwe guhunga ku bwinshi kw’ingabo z’u Burundi, iza RDC na Wazalendo, nyuma yo kwamburwa santere ya Sange.

Nimugire Marie Goretti

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0