Abanyarwanda bakomeje kumvishwa neza ibya gahunda yo kwigira
Bamwe mu baturage baganiriye n'itangazamakuru bavuga ko ingeso yo gutega amaboko ku bandi idakwiye kuranga umunyarwanda, ibi bavuga ngo biterwa na bamwe muri bagenzi babao baba badashaka gukura amaboko mu mufuka ngo bakore ahubwo bashaka guhora bafashwa.
NIRAGIRE Josee ni umugore uri mu kigero k'imyaka 30 utangira serivisi za Mobile Money mu isantere ya Tumba mu karere ka Huye agaragaza zimwe mu mpamvu zitera iyi ngeso yo gusabiriza.
Ati:"Mu by'ukuri biba byiza iyo umuntu abashije gukura amaboko mu mufuka akagira icyo yimarira. Hari n'abasabiriza kuko babuze uko bagira abo rero leta ikwiye kubafata ikabahuriza hamwe bagashakirwa icyo gukora ndetse bakigishwa n'imyuga."
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu HABIMANA Dominique, yasabye abaturage guhindura imyumvire yo kumva ko bazakomeza gufashwa ahubwo bagashaka ibikorwa by’iterambere bakora.
Ati: Dufatanye kugira ngo habeho guhindura imyumvire y'abantu batekereza bidakwiye. Hari nabicara bakumva ko ibintu byose bazafashwa ugasanga umuntu arumvako n'ibyo ashoboye kuba yakora ntabyo akora ahubwo ukumva aravuga ati impamvu meze uko ndi ni uko ntawe uramfasha. Ni ibintu rero tugomba gufatanya bigahinduka, ngira ngo hari gahunda twagiye dushyiraho kera aho twagiye dukorana n'imiryango itegamiye kuri Leta, aho abantu bagiye bumvako nabo hari icyo bakwimarira bakivana mu bukene. Turacyafite urugendo rwo kumvisha abantu ko ak'imuhana kaza imvura ihise.
Mu 2024/2025, abantu barenga miliyoni 1.25 batishoboye n’abafite intege nke bahawe ubufasha binyuze muri gahunda z’imibereho myiza, zishyirwa mu bikorwa n’Urwego rushinzwe iterambere ry'ibikorwaremezo n’imibereho myiza mu nzego z’ibanze LODA by’umwihariko VUP, igamije kugabanya ubukene no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Inzego z’ubuyobozi ariko zitangaza ko nubwo ibi bikorwa biba bigamije kubafasha kwikura mu bukene bityo hari igihe kigera hagafashwa n’abandi ari mpamvu abafashwa bose bakwiye gukoresha neza amahirwe baba babonye kuko adahoraho.
Noel Mporebuke
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili