Intambara y'inshuti:Perezida wa Sénégal yirukanye Sonko wari Minisitiri w’Intebe anasesa Guverinoma
Yanditswe na Mporebuke Noel
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yirukanye Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko anasesa Guverinoma. Ni icyemezo kije nyuma y’igihe aba bagabo babiri bari inshuti bari bamaze badacana uwaka.
Sonko ufatwa nk’umunyapolitiki ufite igikundiro mu gihugu cyane cyane mu rubyiruko, yari yashyigikiye Faye mu matora yo mu 2024 nyuma y’uko we ubwe abujijwe kwiyamamaza kubera ibyaha yari akurikiranyweho.
Nyuma yo kwirukanwa n’inshuti ye, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko iri joro ari buryame atuje.
Uku gutandukana kubaye mu gihe Sénégal ihanganye n’ibibazo by’ubukungu. Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyahagaritse gahunda y’inguzanyo ya miliyari 1,8 z’amadolari cyari gifitanye na Sénégal.
Ni nyuma y’uko hamenyekanye ko hari imyenda itaratangajwe uko bikwiye. Ibyo byatumye igipimo cy’amadeni igihugu gifite kigera ku 132% by’umusaruro mbumbe wacyo.
Faye yashakaga uko hashakwa umuti watuma igihugu kibona ayo mafaranga mu kuzahura ubukungu ariko Sonko akamwitambika.
Mbere y’uko Sonko yirukanwa ku wa Gatanu, Minisitiri w’Imari, Cheikh Diba, yari yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko Sénégal yiteze gusubukura ibiganiro na IMF mu cyumweru gitangira ku wa 8 Kamena, kandi ko yizeye ko impande zombi zizaba zamaze kumvikana ku ngingo z’ingenzi bitarenze ku wa 30 Kamena.
Diba yanaburiye ko amafaranga igihugu gitanga mu kugabanya ibiciro bya lisansi n’ibikomoka kuri peteroli ashobora kurenga ayari yateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2026.
Yongeyeho ko Sonko yari yanze icyifuzo cyo kuzamura ibiciro bya lisansi.
Sonko yari yararwanyije igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo kuvugurura imiterere y’imyenda y’igihugu bivugwa ko igeze kuri miliyari 13 z’amadolari.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili