Ishyaka PSR ryifurije Abakozi Umunsi Mukuru w’Umurimo rinatanga ibitekerezo ku mibereho y’abakozi

Apr 30, 2026 - 19:29
 0
Ishyaka PSR ryifurije Abakozi Umunsi Mukuru w’Umurimo rinatanga ibitekerezo ku mibereho y’abakozi

Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryifurije abakozi bose n’abaturarwanda muri rusange Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gicurasi, rinagaragaza ibitekerezo n’ibyifuzo bigamije guteza imbere imibereho y’abakozi n’ubukungu bw’igihugu.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, PSR yavuze ko uyu munsi ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe intambwe igihugu kimaze gutera mu guteza imbere umurimo n’uburenganzira bw’abakozi, ndetse no gushakira ibisubizo ibibazo bikomeje kugaragara mu rwego rw’umurimo.

Iri shyaka ryagarutse ku bibazo by’ubukungu byugarije isi muri iki gihe, birimo izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko, ryatewe ahanini n’intambara n’ibibazo bya politiki mpuzamahanga, byatumye ibiciro bya peteroli n’ibindi bicuruzwa bikomeza kuzamuka.

PSR yashimye Leta y’u Rwanda ku ngamba ikomeje gufata zigamije kuzahura ubukungu no kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku mibereho y’abaturage. Mu byo yashimye harimo kugabanya imwe mu misoro ku bikomoka kuri peteroli kugira ngo ibiciro by’ingendo bitazamuka cyane, ndetse no gukuraho umusoro ku nyungu ku biribwa by’ibanze nk’ibirayi, umuceri n’ibikomoka ku bigori.

Nubwo yashimye izo ngamba, PSR yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kuzamura imibereho y’abakozi, cyane cyane abakora mu nzego z’ubuzima bavuga ko bafite akazi kenshi ariko bagahabwa imishahara itajyanye n’inshingano zabo.

Iri shyaka kandi ryagarutse ku kibazo cy’urubyiruko rukeneye gufashwa kwihangira imirimo, risaba ko gahunda ya TVET yakomeza kwagurwa hirya no hino mu gihugu kugira ngo urubyiruko rubone ubumenyi ngiro bubafasha kubona cyangwa kwiremira akazi.

Perezida wa PSR, Me Olivier Ngoga Mukama,

PSR yasabye abakoresha bose kureka guhemba abakozi amafaranga mu ntoki ahubwo bakanyuza imishahara yabo kuri konti za banki, kuko bifasha abakozi kugira umuco wo kwizigamira no kubona serivisi z’imari zirimo inguzanyo.

Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abakozi, iri shyaka ryasabye abakoresha gushyiraho ingamba zihamye zo gukumira impanuka n’indwara zikomoka ku kazi, harimo guha abakozi ibikoresho byabugenewe no kubahiriza amabwiriza y’umutekano ku kazi.

PSR yanakanguriye abakozi gukora akazi kinyamwuga, gutanga serivisi nziza no guhanga udushya, ndetse isaba ko abakozi bose bahabwa amasezerano y’akazi abizeza umutekano mu kazi no kubafasha kugera kuri serivisi z’imari.

Mu gusoza iri tangazo, Perezida wa PSR, Me Olivier Ngoga Mukama, yongeye kwifuriza abakozi bose Umunsi Mukuru mwiza w’Umurimo, abasaba gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze mu murimo unoze kandi utanga umusaruro.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0