Minisitiri w’Intebe yakomoje ku bibazo bikomeye bikibangamiye serivisi
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kwihutisha iterambere, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abayobozi bose bo mu nzego nkuru za Leta gukorera hamwe nk’ikipe imwe, bagashyira imbere inyungu z’umuturage.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 werurwe 2026, mu nama ikomeye yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, ihuje abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye, igamije gusuzuma aho igihugu kigeze mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya NST2 (Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere).
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku Isonga”, aho Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko gutanga serivisi nziza bidakwiye kuba amagambo ahubwo bigomba kuba umuco uranga abayobozi.
Yibukije ko umuturage afite uburenganzira busesuye bwo guhabwa serivisi nziza, kandi ko kudakora neza mu nzego za Leta bishobora gusenya icyizere abaturage bafitiye ubuyobozi.
Mu ijambo rye, Dr. Nsengiyumva ntiyatinye kugaragaza ko hari aho ibintu bitagenda neza, cyane cyane mu mitangire ya serivisi, aho yavuze ko hari aho igenda isubira inyuma.
Yagize ati:“Ntitwakomeza gukora nk’uko bisanzwe maze ngo twitege impinduka. Imitangire mibi ya serivisi ijyana na ruswa, bigadindiza ubukungu kandi bigatuma abaturage batakariza icyizere ubuyobozi.”
Yongeyeho ko iki cyizere ari umusingi w’iterambere rirambye, bityo ko buri muyobozi akwiye kukirinda no kukubaka.
Yasabye abayobozi b’uturere guhindura imyumvire: Ati“Imishinga ikorerwa mu turere igomba gufatwa nk’iy’uturere ubwabyo, si iy’indi Minisiteri. Igomba gukurikiranwa buri munsi.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yagize Ati’’Iyi nama ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe ibibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage no gushaka ibisubizo bifatika’’
Yagaragaje ko abayobozi bagomba gushyira imbaraga mu bikorwa bifatika, aho kwibanda gusa ku nyandiko n’amagambo.
Ubutumwa bwatanzwe muri iyi nama burasobanutse: nta terambere rirambye rishoboka hatabayeho imiyoborere myiza, gukorera hamwe, no gushyira umuturage ku isonga.
Abayobozi basabwe kwiyemeza guhindura imikorere, kunoza serivisi, no gukurikirana imishinga neza, kugira ngo iterambere rigere kuri bose.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili