Hatangajwe Impamvu Ibiciro bya Sima Bikomeje Gutumbagira n'Ingaruka zabyo
Yanditswe na David UWIHOREYE
Bamwe mu baturage bavuga ko bakomeje guhura n’ingaruka zatewe n’izamuka ry’ibiciro bya sima ku isoko, bavuga ko ryadindije ibikorwa by’ubwubatsi ndetse rikagabanya akazi ku bakora muri uwo mwuga.
Abaturage baganiriye na GlobalUpdates.rw bavuga ko mu mezi ashize igiciro cya sima cyazamutse cyane, ibintu bavuga ko bikomeje kubagiraho ingaruka mu bikorwa byabo bya buri munsi.
UWIRINGIYIMANA Faustin yavuze ko izamuka ry’ibiciro bya sima rituma amafaranga abantu baba barateganyije gukora ibikorwa by’ubwubatsi atongera guhagije.
Yagize ati: “Iyo ibiciro bya sima byazamutse, amafaranga umuntu yabaga yarateganyije gukora umushinga ntiyongera guhagije, bigatuma ibikorwa bidindira cyangwa umuntu agashaka andi mafaranga.”
MUNYENTWALI Gilbert na we yavuze ko iri zamuka ryagize ingaruka ku kazi k’abakora mu bwubatsi, aho bamwe mu bafite imishinga bayihagaritse kubera igiciro cya sima gikomeje kuzamuka.
Ati: “Hari abantu benshi bahagaritse ibikorwa by’ubwubatsi kubera ko sima yahenze cyane. Natwe abakora muri uru rwego akazi karagabanutse ku buryo bugaragara.”
Ni mu gihe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ivuga ko iri zamuka rishingiye ku bwiyongere bw’ibikorwa by’ubwubatsi n’ibikorwaremezo biri kubera hirya no hino mu gihugu, bigatuma umusaruro wa sima ukorerwa imbere mu gihugu udahaza isoko.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri MINICOM, NTAWEBASA Doreen, yavuze ko ubwiyongere bw’ibikorwa by’ubwubatsi ari bwo bwatumye sima iboneka ku isoko iba nke.
Yagize ati: “Muri iyi minsi hari ibikorwa byinshi cyane by’ubwubatsi n’ibikorwaremezo biri gukorwa hirya no hino mu gihugu. Ibyo bituma umusaruro wa sima ukorerwa imbere mu gihugu uba muke ugereranyije n’ibikenewe ku isoko.”
Yakomeje avuga ko hari sima igihugu gitumiza hanze kugira ngo gihaze isoko ry’imbere mu gihugu, ariko nayo ikaza ihenze bitewe n’amafaranga y’ubwikorezi.
MINICOM ivuga ko hari ingamba ziri gufatwa kugira ngo ibiciro bya sima bigabanyuke, zirimo kongera ubushobozi bw’inganda zikora sima no gukomeza guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.
Iyi minisiteri kandi irasaba abaturage gukoresha ibikorerwa mu Rwanda whenever bishoboka, kuko bifasha kugabanya amafaranga yo gutumiza ibicuruzwa hanze ndetse bikanafasha kugabanya ibiciro ku isoko ry’imbere mu gihugu.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
1
Kinyarwanda
English
Français
Swahili