Gisagara:Bavuga ko Umushinga PRISM waboroje amatungo magufi, abafasha kwikura mu bukene no kwihangira imirimo
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara, bavuga ko Umushinga PRISM waboroje amatungo magufi, abafasha kwikura mu bukene mu buryo butandukanye, harimo no kwihangira imirimo.
Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere tw’icyaro twagezweho n’umushinga PRISM, aho wafashije abaturage batishoboye kwikura mu bukene. Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Nyanza baganiriye n'Itangazamakuru bavuze ko bafashijwe n’uyu mushinga borozwa amatungo magufi, bavuga ko bahisemo kwibumbira muri mpuzamatsinda yitwa Abesamihigo Nyanza, kuri ubu bakaba barihangiye umurimo w’ubucuruzi bivuye ku mahirwe babonye.
Uyu ni umwe mu baturage batuye muri aka karere bagezweho n’ayo mahirwe, arasobanura uko igitekerezo cyaje. Mu magambo ye yagize ati: ”Ikintu cyatumye dutangira ubucuruzi ni uko twaburaga ibiryo. Twamara kubibura rero tukajya kubigura i Huye. Hari n’igihe wabitumaga umuntu ugiye i Huye akakuzanira ibiryo bibi bigwingiza inkoko. Ni muri urwo rwego rero twashinze koperative yo gucuruza ibiryo by’amatungo kugira ngo tuge tubikura hafi. Ubu ng’ubu natwe turaza tukagura ibyo kurya by’inkoko hafi. Ubu nka saa 18:00 umuntu ashobora gusiga inkono ku ziko agahita aza akagura ibiryo by’inkoko agahita uzihereza.”
Undi muturage uri mu kigero k’imyaka 43 nawe yagize ati: “PRISM niyo yatwaguye ibitekerezo, ni nayo yaduhaye icyo twakwita nk’igishoro. Kuko urumva niba yarampaye inkoko 10 nkazibyazamo amafaranga nzana muri koperative mpereye kuri ya matsinda y’ubwizigame, urumvako ariyo yampaye igishoro. Mbere rero ntabwo twacuruzaga neza wasangaga ari kwakundi umuntu abungana agakoko kamwe ku rutugu akakajyana mu isoko.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Habineza Jean Paul, yashimiye aba baturage batigeze bapfusha ubusa amahirwe bahawe aboneraho gusaba n’abandi kubigiraho.
Ati:“Gisagara twahisemo kuba urugero rw’ibishoboka. Uwo muturage umeze gutyo natwe tumwita urugero rw’ibishoboka. Uwo muturage umeze gutyo natwe turanamushimira. Ubu nka nge Vice Meya ngiye nkabwira abaturage ngo nimugende mukore ibi bashobora kuvuga bati biriya ni ibyo yize mu ishuri ni amagambo(theory) urimo uvuga. Ariko uriya aba ari intangarugero n’undi akamureberaho akabona ko bishoboka, ari nacyo duheraho tubwira n’abandi tuti nimugende mukore urugendoshuri kandi mufate neza ibyo mwahawe. Turamushimira n’abandi bameze nkawe tukanasaba ko abakurikirana umushinga ubishaka nawe bakazajya bamujyana iwe akiga.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara butangaza ko uyu mushinga wa leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda RAB, umaze kugera ku ngo zisaga ibihumbi 23. Mubyo wacyemuye harimo igwingira n’imirire mibi mu bana, ndetse uhindura imitekerereze y’abaturage babasha kumva ko kwikura mu bukene bishoboka.
Claude ISHIMWE
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili