Karidinali Kambanda yashimangiye ko Kiliziya igomba guhindura imikorere igakoresha ikoranabuhanga
Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko igihe kigeze kugira ngo Kiliziya Gatolika ijyane n’umuvuduko w’ikoranabuhanga, harimo no gukoresha ubwenge buhangano (AI), mu rwego rwo kunoza iyogezabutumwa no kugera cyane ku rubyiruko.
Yabitangaje ku wa 1 Gicurasi 2026 mu nama “Catholic Influencers Connect” yabereye i Kigali, yahurije hamwe abayobozi ba Kiliziya, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abahanzi Gatolika.
Cardinal Kambanda yavuze ko isi yahindutse, bityo uburyo bwo kugeza Ivanjili ku bantu nabwo bugomba kuvugururwa.
Ati: “Isi y’ikoranabuhanga ntiyemera amagambo maremare kandi agoye. Itegereje abahamya nyabo n’uburyo bushya bw’iyogezabutumwa bujyanye n’iyi si.”
Yagaragaje ko AI n’ikoranabuhanga biri guhindura isi ku muvuduko ukomeye, ashimangira ko Kiliziya idakwiye gusigara inyuma.
Ati: “Ubwenge bw’ubukorano burahindura ibintu ku buryo bwihuta kandi bukomeye. Kiliziya igomba kuba kuri uwo mugabane mushya w’ikoranabuhanga.”
U Rwanda rukomeje kuba igihugu gifite abakirisitu benshi
Imibare itandukanye yerekana ko u Rwanda rukomeje kuba igihugu gifite abaturage benshi bemera ubukirisitu. Raporo zigaragaza ko Abagatolika bangana na 39.7% by’abaturage, ADEPR ikagira 21.4%, Abaporotesitanti 14.7%, Abadiventisiti 12.2%, naho abandi bakirisitu bakangana na 4.2%.
Iyi mibare yerekana ko aya madini yose hamwe arenga 90% by’abaturage b’u Rwanda, bigaragaza ko igihugu gikomeje kugira ubukirisitu nk’inkingi ikomeye mu mibereho y’abaturage.
Raporo z’amateka zo mu myaka ya 1990 n’itangiriro rya 2000 nazo zigaragaza ko ubukirisitu bwari buri hagati ya 87% na 90% by’abaturage, aho Kiliziya Gatolika yari ifite hafi 50% by’abakirisitu bose.
Christopher Muneza yasabye impinduka mu ivugabutumwa rya Kiliziya
Mu biganiro byabaye muri iyi nama, umuhanzi wa Gospel Christopher Muneza nawe yatanze ibitekerezo ku buryo Kiliziya yarushaho kwegera abakirisitu, cyane cyane urubyiruko.
Mu byo yasabye harimo:
- Gushyiraho umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana muri Kiliziya.
- Gukora social media platforms za Gatolika zikomeye.
- Gushyiraho uburyo Cardinal n’abapadiri baganiraho n’abakirisitu ku mbuga nkoranyambaga.
- Kuvugurura uburyo indirimbo za Gatolika zihimbwa kandi zikorwa kugira ngo zirusheho gukinwa kuri radio zose no ku mbuga za internet.
- Kunoza amajwi (sound system) mu nsengero kugira ngo amajwi yumvikane neza.
- Gushyiraho urubuga (online platform) zifasha abakirisitu gusaba serivisi za Kiliziya hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Christopher Muneza yavuze ko urubyiruko rwo muri iki gihe rukeneye Kiliziya ibasha kuganira narwo mu buryo bugezweho kandi bworoshye kugerwaho.
Kiliziya igiye guhangana n’isi y’ikoranabuhanga
Abasesenguzi bavuga ko kuba Kiliziya Gatolika iri gutekereza gukoresha AI bishobora gufasha cyane mu gutegura ubutumwa, gukoresha amashusho n’amajwi agezweho, kugera ku rubyiruko ruri ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gutanga serivisi z’iyobokamana hakoreshejwe internet.
Cardinal Kambanda yashoje ashimangira ko ikibazo kitakiri ukumenya niba Kiliziya ikwiye kujya mu ikoranabuhanga, ahubwo ari uburyo yakwihutisha iyo ntambwe kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri bose.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili