Abayisilamu Basabwe Gukomereza ku Ndangagaciro za Ramadhan mu Kubaka Imiryango Itekanye
Ku wa 20 Werurwe 2026, mu mujyi wa Kigali, by’umwihariko i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, habereye isengesho rikomeye ryo ku rwego rw’Igihugu ryo kwizihiza Eid al-Fitr, ryahurije hamwe imbaga y’Abayisilamu baturutse hirya no hino mu Rwanda. Uyu munsi mukuru waje usozwa n’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, kwaranzwe n’ukwiyegereza Imana, ibikorwa by’urukundo ndetse n’ubufasha ku batishoboye.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwakoresheje uwo mwanya mu gutanga ubutumwa bukomeye, bushishikariza abayoboke gukomereza ku bikorwa byiza byaranze Ramadhan, bakabyinjiza mu buzima bwa buri munsi. Bwibanze cyane ku kubaka imiryango itekanye, irangwa n’urukundo, ubwumvikane n’ubworoherane.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Sibomana Salimu, yagarutse ku kamaro ko gushyira imbere ibiganiro hagati y’abashakanye, avuga ko ari yo nkingi ikomeye ifasha gukemura ibibazo hakiri kare, bityo bikarinda amakimbirane ashobora gusenya umuryango. Yashimangiye ko umuryango uhamye ari wo shingiro ry’iterambere rirambye, haba ku muntu ku giti cye no ku gihugu muri rusange.
Na ho Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, we yibukije ko indangagaciro zaranze Ramadhan, zirimo kwirinda ibyaha, kugira umutima mwiza no gufasha abandi bidakwiye kurangirana n’igisibo. Ahubwo, yavuze ko bikwiye gukomeza kuba umusingi w’imibereho ya buri munsi, cyane cyane mu kubaka imiryango itekanye.
Yagize ati: “Amahoro igihugu gifite ni umugisha ukomeye ukwiye gushimirwa Imana. Ni yo soko y’iterambere n’imibereho myiza.” Yongeyeho ko ubumwe n’ubufatanye ari ingenzi mu gukomeza kubungabunga ayo mahoro no guteza imbere igihugu.
Mu kwezi kwa Ramadhan, ibikorwa by’urukundo byagaragaye ku rwego rwo hejuru. Imiryango irenga 7,300 yahawe ibiribwa, hanakusanywa amafaranga arenga miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha abatishoboye. Byongeye, urubyiruko rugera kuri 587 rwahawe ubufasha mu burezi, harimo abize imyuga, abishyuriwe amashuri yisumbuye na Kaminuza, ndetse n’abafite ubumuga bahawe ubumenyi n’ibikoresho bibafasha kwiteza imbere.
Ubutumwa rusange bwatanzwe kuri uyu munsi wa Eid al-Fitr bwari bushingiye ku gukomeza kwimakaza ubumwe, kwirinda amakimbirane no gushyira imbere ibiganiro mu miryango. Ni ubutumwa bwumvikanishije ko nyuma ya Ramadhan, urugendo rwo kubaho neza no kubaka ejo hazaza heza rutagomba guhagarara, ahubwo rukwiye gukomeza rufite imbaraga nshya.
Ibi byose bigaragaza ko ukwemera nyakuri kutagarukira mu bikorwa by’igihe gito, ahubwo kuba inzira y’ubuzima ihoraho igamije kubaka umuntu, umuryango n’igihugu cyose muri rusange.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili