Korari "Rays of Hope" igiye kwizihiza Yubile y'Imyaka 25 Imaze Ivuga Ubutumwa bwiza bwa Yesu
Korari Imirasire y’Ibyiringiro (Rays of Hope Choir), ikorera umurimo mu Itorero ry’Angilikani rya Diyosezi ya Gahini, igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze ikora umurimo w’Imana, mu byishimo, amashimwe n’ubuhamya bugaragaza urugendo rurerure rwaranzwe no kwitanga, kwihangana no kudatezuka.
Mu bagize icyo bavuga kuri iyi sabukuru bitegura kwizihiza, Karamu Richard, umwe mu baririmbyi ba mbere ba korari, yavuze ko imyaka 25 ari urugendo rudasanzwe rumushimishije cyane.
Ati:“ndi uwo mu Gahini kandi nkorera umurimo w’Imana muri Korari Imirasire y’Ibyiringiro. Nishimira Imana yankomereje mu murimo wayo imyaka 25 yose ntaratezuka. Mu bantu batangiranye iyi korari, ubu dusigaye turi batatu bose hamwe. Abandi bagiye bagenda, ariko kuba nkiri hano nyuma y’imyaka 25 ni ubuntu n’ishimwe rikomeye ku Mana.”
Ingendo z’Ivugabutumwa Zahinduye Ubuzima bwa benshi
Karamu Richard yavuze ko bimwe mu bihe atazibagirwa ari ingendo z'ivugabutumwa bakoreye hirya no hino ku Isi n'umusaruro w'abakijijwe wavuyemo, ngo nibyo bituma yumva ari ishema rikomeye kuba akiri muri uyu murimo.
Aragira ati:“Twazengurutse Intara yose y’Umutara (icyo gihe), nta rusengero na rumwe rw’Angilikani tutagezemo. Twagiye i Butare, i Karongi, i Gitarama, i Ruhango, i Kibungo n’ahandi henshi tuvuga ubutumwa”.
Uyu muririmbyi kandi yibukije ko korari yageze no mu mahanga arimo u Bwongereza, Australia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye bavuga ubutumwa bwiza. Aho yavuze ko Icyari igikorwa gikomeye atari ukujya mu mahanga, ahubwo ari uko bamamaje Umwami Yesu Kristo. Icyo ni cyo cyari ishema rikomeye.
Ikindi Karamu yagarutseho ni umusaruro wavuye mu ivugabutumwa, avuga ko ubuhamya bw’abantu bakijijwe bwabashimishije cyane. Yongeyeho ko ikindi kintu gikomeye ari uko korari ikiriho n’uyu munsi, mu gihe andi makorari menshi yagiye asenyuka.
Amashimwe ku Buyobozi bw’Itorero
Mu ijambo rye, Karamu Richard yashimiye cyane abayobozi b’Itorero ry’Angilikani bagize uruhare mu gushinga no gukomeza iyi korari barimo Alex Birindabagabo, wahoze ari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gahini, ari na we watangije iyi korari na Bishop Manasse Gahima, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gahini, ku bufasha n’urukundo yakomeje kugaragariza korari we n'umugore we.
Ikirezi Omega, umunyamuryango muto kurusha abandi muri Korari Imirasire y’Ibyiringiro, avuga ko we na bagenzi be bakiri bato banezezwa no kuba muri Korari Rays of Hope.
Ati “Kuba ndi umunyamuryango muto kurusha abandi muri Korari Imirasire y’Ibyiringiro ni umugisha ukomeye cyane kuri jye. Iyo ndirimbana n’abakuru bamaranye iyi korari imyaka 25, numva ndi mu ishuri ry’ubuzima n’umurimo w’Imana. Batwigisha atari mu magambo gusa, ahubwo no mu bikorwa, mu kwihangana, mu kwicisha bugufi no gukunda umurimo w’Imana. Biranshimisha cyane kuba ndi mu korari ifite amateka akomeye, kandi bikampa icyizere cy’uko natwe abakiri bato dufite inshingano zo gukomeza umurage mwiza badusigiye."
Mu ijambo rye, Gashumba Wilson, Perezida wa Korari Imirasire y’Ibyiringiro, yavuze ko Imyaka 25 ya Korari Imirasire y’Ibyiringiro atari igipimo cy’igihe gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy’ubukure n’indi ntera y’umuvuduko binjiyemo.
Gashumba ati:“Ni imyaka yo gushimira Imana n’abantu twagendanye mu murimo, guha agaciro abayitangije n’abayikomeje, no kureba ejo hazaza dufite icyizere. Ibyo twigiye muri iyi myaka biduha ubushobozi bwo gutandukanya igihombo n’inyungu, guhitamo icyubaka no gukomeza umurage mwiza w’ivugabutumwa. Twiyemeje kongera kwiyubaka mu mutima mushya, kwakira abakiri bato n’abahoze muri korari, no gutegura urugendo rugana ku yindi myaka 25, aho tuzizihiza imyaka 50 Imirasire y’Ibyiringiro ihagaze neza, ikomeye, kandi igifite umuriro w’umurimo w’Imana.”
Iyi Yubile y’imyaka 25 izizihizwa ku itariki ya 28 Ukuboza uyu mwaka, mu birori biteganyijwe kubera muri Diyosezi ya Gahini, aho korari ikorera. Uyu munsi ukomeye uzaba urimo isengesho ryihariye ryo gushima Imana, kuririmba, gusangiza ubuhamya n’ijambo ry’Imana rizatangwa na Rev. Dr. Manasseh Gahima, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gahini.
Iki giterane kizitabirwa n'amakorari arimo Korari Umucyo yo muri Diyosezi ya Kibungo na Korari Inshuti za Yesu yo muri Nyagatare, zizifatanya n'Imirasire y’Ibyiringiro mu guhimbaza Imana.
Noel Mporebuke
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0
Kinyarwanda
English
Français
Swahili