Uburyo bwo kongerera ibihingwa ubushobozi bugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Mar 8, 2026 - 01:57
 0
Uburyo bwo kongerera ibihingwa ubushobozi bugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Ibi bije nyuma y’uko bigaragaye ko rimwe na rimwe abahinzi bahura n’ikirumbo biturutse ku guhinga imbuto idafite ubushobozi bwo kwihanganira indwara, ibyonnyi ndetse ni’izuba.

Dr. Athanase NDUWUMUREMYI Umushakashatsi mu kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, avuga ko hari ibihingwa bari gukoraho ubushakashatsi ku buryo byakongererwa ubushobozi bwo kwihanganira indwara n’ihindagurika ry’ibihe. Ati:”Turi kugerageza gukora imbuto nziza zihanganira indwara nk’ibirayi,imyumbati n’ibigori. Ngira ngo murabizi ko nkongwa idasanzwe isigaye yibasira ibigori. Niyo mpamvu rero dushaka gukora imbuto itarwara nkongwa kandi zihanganira imvura nkeya. Ibyo nibyo bihingwa twabanje gukoreraho ubushakashatsi. Ikindi murabizi ko urutoki narwo ruri kurwara kirabiranya cyane, niyo mpamvu narwo turi gutekereza gukora ubushakashatsi ku rutoki ku buryo hazaboneka imbuto y’insina itarwara kirabiranya.”

Iyi ni inkuru yasamiwe hejuru n’abahinzi bishimira ko RAB iri guteganya kubaha imbuto, bavuga ko biteguye kwakira imbuto zongerewe ubushobozi kuko bizatuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera, bakihaza mu biribwa kandi bagatera imbere bishingiye ku mwuga bakora.

Umuhinzi MUKAMUSABYIMANA Thabita ufite imyaka 45 utuye mu karere ka Huye, umurenge wa Tumba akagari ka Gitwa mu mudugudu wa Berwa usanzwe akora ubuhinzi bw’ibigori n’urutoki avuga ko yishimiye gahunda yo guhabwa imbuto akanasaba ko byakihutiishwa. Ati:“Nibaduha izo mbuto tuzajya duhinga tubone umusaruro ushimishije, ariko mbere twajyaga duhinga ukabona umusaruro ntuje ikigori cyagera hagati nkongwa igahita ikibasira. Ahubwo nibatugirire vuba muri Nzeri bazabe batugejejeho iyo mbuto.”

Umugabo witwa NKUNDINEZA Daniel w’imyaka 32 usanzwe akorera ubuhinzi mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura, akagali ka Rango B, avuga ko yishimiye iyo gahunda. Ati:”Iyo mbuto iramutse ibangukijwe byaba ari byiza cyane kuko ikirere cyacu kigenda gihura n’imihindagurikire y’ibihe, uba witeguye ngo uku kwezi ni ukw’imvura wahinga imvura ikagwa nk’ibyumweru bibiri igahita ibura. Ubwo rero batuzaniye iyo mbuto yihanganira imihindagurikire y’ibihe twahinga tukeza maze tukihaza mu biribwa, ubundi tugateza imbere imiryango yacu n’igihugu muri rusange.

Gahunda yo kongerera ubihingwa ubushobozi isanzwe iri mu bihugu byateye imbere mu buhinzi harimo leta zunze ubumwe za Amerika, Canada, Argentine, Spain n’ubushinwa. 

Mu Rwanda iyi gahunda yatangiye kugeragezwa ku bihingwa birimo  ibigori, ibirayi, ndetse n’insina. Bikaba biteganyijwe ko mu gihe gito abashakashatsi bazatangira guha abahinzi imbuto nshya bamaze kongerera ubushobozi.

Claude ISHIMWE

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0